Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa
Hanze

Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 83 min gusoma
Tshisekedi yifuza ko ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abarimo abahagarariye AFC/M23 bibera i Kinshasa
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yagaragaje icyifuzo cy’uko ibiganiro bihuza ubutegetsi bwe n’abarimo abahagarariye ihuriro AFC/M23 riburwanya byabera mu murwa mukuru, Kinshasa. Ibi biravugwa mu gihe intambara n’umutekano muke bikomeje kugariza ibice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ku wa 14 Ukuboza 2025, Perezida Tshisekedi yagiye mu mujyi wa Luanda muri Angola, asubirayo ku wa 5 Mutarama 2026, ndetse no ku wa 8 Mutarama yongeye kuganira na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushakira umuti urambye w’amakimbirane n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Ubwo yari i Luanda ku wa 5 Mutarama, Tshisekedi yasabye Lourenço gutangiza ibiganiro bishya byahuriza hamwe Abanye-Congo bose birebwa n’ibi bibazo by’umutekano, amusaba no kumufasha kuvugisha abazabigira uruhare. Mu bo Tshisekedi yifuza ko bitabira ibi biganiro harimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na bwo, imitwe irwanya Leta ikoresheje intwaro nka AFC/M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abanyamadini n’amatorero.

Amakuru aturuka muri Angola avuga ko Leta y’iki gihugu yamaze kuganira n’abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, bishobora gutuma bitabira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe. Perezida Tshisekedi kandi yemereye Perezida Lourenço ko Leta ya RDC ishobora kurekura bamwe mu mfungwa bo mu ihuriro AFC/M23, ariko dosiye za buri wese zikazabanza gusuzumwa kugira ngo harebwe niba ibyaha akurikiranyweho bishobora kubabarirwa. Amakuru ava i Kinshasa yemeza ko Tshisekedi yifuza ko AFC/M23 yatangaza ku mugaragaro ko ihagaritse imirwano, kandi ko Leta ya RDC ari yo izagenzura niba icyo cyemezo cyubahirijwe koko.

Ibi byaba intambwe ya mbere mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bitangira. Icyifuzo cya Tshisekedi cyo gutangiza ibi biganiro bishya kije mu gihe akomeje kwirengagiza ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar kuva mu ntangiriro za 2025. Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa 31 Ukuboza 2025 yatangaje ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa mu nama ebyiri zatumijwe na Qatar, zari zigamije kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Ku ruhande rwayo, Leta ya RDC ivuga ko impamvu yanze kwitabira izi nama ari uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nubwo iri huriro ryatangaje ko ryawuvuyemo mu rwego rwo korohereza ibiganiro by’amahoro bya Doha, Leta ya RDC ikomeza guhamya ko abarwanyi ba AFC/M23 bagikomeje kuwurimo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize