Ubuhinde: Abaturage ba Delhi babarirwa muri Miliyoni barinubira kuba bamaze iminsi badafite amazi
Hanze

Ubuhinde: Abaturage ba Delhi babarirwa muri Miliyoni barinubira kuba bamaze iminsi badafite amazi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 13 min gusoma
Ubuhinde: Abaturage ba Delhi babarirwa muri Miliyoni barinubira kuba bamaze iminsi badafite amazi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu buhinde mu Mujyi wa New Delhi abaturage babarirwa muri za Miliyoni bamaze iminsi babuze amazi meza yo kunywa n’abonetse akaza adasukuye bihagije. Ni nyuma y’uko uruzi rwa Yamuna rwiyongereyemo imyuka ihumanya ya amoniya ku buryo amazi yarwo adashobora gutunganywa ngo akoreshwe. Abaturage batandukanye baganiriye na CNN bose bahuriza ku kuba amazi yarabaye i Dorali kuko amazi asigaye aza nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine nabwo yaza, akaza ari umukara cyangwa umuhondo.

Amazi ava mu ruzi rwa Yamuna rufatwa nk’uruzi rwera kandi rusengwa na miliyoni nyinshi z’Abahinde, yangijwe bikabije n’imyanda iva mu nganda, ku buryo ibigo bitunganya amazi bitakibasha kuyasukura ngo akoreshwe. Muri uyu Mujyi utuwe n’abaturage basaga miliyoni 20, Ikigo gishinzwe Amazi muri Delhi cyatangaje ko ku wa Kane ushize, uduce tugera kuri 43 dutuwemo n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri twibasiwe n’ibura ry’amazi. Abaganiriye n’itangazamakuru bose bahuriza ku kuba ubuzima bw’abaturage bukomeza kujya mu kaga kuko batakaje icyizere cy’uko amazi meza azaza vuba.

Shashi Bala, utuye muri ako gace, yagize ati: “Ubuzima bw’abantu bose buragenda busenyuka. Aha ngaha hose haranduye. ” Uru ruzi rwa Yamuna rutangirira mu misozi ya Himalaya, rukamanuka mu majyepfo rugaca mu bice bitandukanye by’u Buhinde ku ntera ya kilometero 1,376.

Mu kinyejana cya 17, umujyi wa Delhi wubatswe ku nkombe zarwo, amazi yarwo yifashishwaga mu gukonjesha ingoro z’abami. Uyu munsi, uyu mugezi wa Yamuna ni inkingi ya mwamba mu igenamigambi ry’amazi ya Delhi, kuko itanga hafi 40% by’amazi y’umujyi. Ariko mu myaka myinshi ishize, ibice byayo byangiye kwangizwa n’imyanda iva mu nganda n’amazi yanduye ava mu miyoboro adatunganyijwe.

N’ubwo 2% gusa by’uburebure bw’uruzi ari byo binyura muri Delhi, uyu mugi ugira uruhare rungana na 76% mu kanduza uyu mugezi ufitiye rubanda akamaro, nk’uko byemezwa na komisiyo ya Leta ishinzwe gukurikirana ibidukikije. Ikimenyetso kigaragara cyane cy’iyangirika ni umwanda w’ifuro ryera rikunda kugaragara hejuru y’uruzi, rigizwe n’imyanda iva mu mazi ndetse no mu nganda. Ku Cyumweru gishize, abita ku bidukikije bakoze igikorwa cyo gusukura uruzi, bakuramo imyenda, amashashi ya plastique, ibibumbano ndetse n’ibishushanyo by’imana z’abahinde byajugunywemo.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize