Uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina
Health

Uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina

Admin User2026 Gicurasi 2310 min gusoma
Uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina
Sanga:
writer.umunsi.com

Impumuro mbi ikunze kumvikana nyuma yo gukora imibonano ntukarabe nuko uruvange rw’amasohoro n’ububobere bwo mu gitsina n’andi matembabuzi n’amavangingo bikabyara impumuro yihariye. Ibi ariko nyuma yo koga bihita bishira.

Igitsina cy’umugore bitewe n’uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.

N'ubwo mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ngo “Gishira abana ntigishira umunuko” ariko mu by’ukuri hari impumuro ituruka mu gitsina usanga na nyirayo atakibasha kuyihanganira.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:

Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)

  1. Tirikomonasi

  2. Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)

  3. Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane

  4. Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4

  5. Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira. Gusa hano twanaguteguriye ibindi wakora mu kurwanya impumuro mbi mu gitsina.

Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi mu gitsina

  1. Apple cider vinegar

Iyi vinegar yihariye ifite muri yo ubushobozi bwo kwica bagiteri no gusukura umubiri bikaba biyigira nziza mu gusukura igitsina. Gusa ntabwo uyogesha mu gitsina imbere ahubwo uyivanga mu mazi yo koga bisanzwe no gusukura igitsina inyuma bikaba byica mikorobi mbi kandi bikirukana impumuro mbi.

Ikindi uyikoresha ni ukuyinywa buri munsi. Hano uvanga ikirahure cy’amazi n’akayiko gato ka vinegar, bikaba byiza kubinywa mu gitondo ukibyuka.

  1. Bicarbonate

Uyu munyu nawo uri mu bintu bimaze kuboneka ko bifite imimaro myinshi cyane cyane mu isuku. Ikaba ari nziza mu kuringaniza pH y’umubiri kandi iyo iyi pH yo mu gitsina iri ku rugero rwiza na wa munuko ntiwaza.

Uko ikoreshwa nayo ushyira ibiyiko byibuze bibiri mu mazi yo koga (nka litiro 5) ugategereza iminota hagati ya 15 na 20. Ibi birangiye ukayoga umubiri wose, warangiza ukihanagura neza ku buryo nta tuzi na ducye tugusigaraho cyane cyane mu mayasha n’ahegereye igitsina kuko uyu munyu wakubabura uhatinze.

  1. Probiotic

Iyo tuvuze probiotic tuba tuvuze bagiteri nziza ku buzima by’umwihariko zifasha mu gusukura mu gitsina nuko zikahirukana impumuro mbi. Urugero rwa probiotic yoroshye kubona ni yawurute ariko y’umwimerere (itongewemo amasukari) ikaba ikungahaye kuri lactobacilli zikaba bagiteri zirwanya indwara ziterwa n’imyege nka candida imwe mu mpamvu nyamukuru itera impumuro mbi mu gitsina.

Ntabwo ari ukuyogeshamo ahubwo ni ukuyirya, byibuze rimwe mu minsi ibiri.

  1. Vinegar ivanze n’umunyu

Iyi ni ya vinegar isanzwe twakita vinegar y’umweru ikaba nayo iringaniza igipimo cya pH aho ikora mu gushwanyaguza poroteyine zitera impumuro bityo bikirukana impumuro mbi mu gitsina.

Vanga agace k’agakombe ka vinegar n’ikiyiko cy’umunyu (byiza ni umunyu wo mu nyanja) mu mazi y’akazuyazi yo koga ujye ubikora kenshi mu cyumweru.

  1. Tungurusumu

Biragoye kwiyumvisha ukuntu wakoresha ikintu gifite impumuro idasanzwe ushaka kwirukana iyindi nyamara tungurusumu izwiho kuba yica bagiteri n’imiyege. Ni antibiyotike y’umwimerere ikaba yaba umuti mwiza mu kwirukana impumuro mbi mu gitsina.

Icyo usabwa ni ukuzirya waba uzihekenya cyangwa se uzitetse mu byo kurya. Gusa byiza ni ukuzihekenya (udutete byibuze tubiri) ukarenzaho ikirahure cy’amazi ashyushye.

  1. Imbuto n’imboga

Imboga n’imbuto bikiri bishyashya kandi by’umwimerere atari ibituburano ni isoko nziza ya za vitamini n’imyunyungugu binyuranye. By’umwihariko vitamini C iboneka mu mbuto nyinshi yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Imboga nazo zituma amaraso atembera neza nuko bikarinda mu gitsina kuma.

Imboga ukwiye kwibandaho ni amashu mu bwoko bwose, epinari, poivron naho imbuto ni amacunga, amapera, inkeri n’imyembe hamwe n’inanasi.

Ntuzibagirwe na avoka kuko yongera ubushake igatuma uhorana ububobere ari byo bituma za lactobacilli zororoka kandi harimo vitamini B6 na potasiyumu bifatanya mu kurinda ubwandu bwafata mu gitsina.

  1. Utubuto n’ubunyobwa

Utubuto tuvugwa hano ni nk’ibihwagari, amande, ubunyobwa bwaba ubuyobe cyangwa ubwera ku giti. Byose bikungahaye kuri vitamini E irinda kumagara mu gitsina na zinc iringaniza imisemburo ikanarinda uburyaryate bushobora kuza mu gihe cy’imihango. Ibi byose bikaba birinda kuba haza impumuro mbi mu gitsina.

  1. Amazi

Akamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi ntiwakavuga ngo ukarangize. Igitsina cy’umugore nacyo gikenera amazi ngo gihore gihehereye kuko nibyo birinda kuba hazamo ubwandu bunyuranye. Kandi uko gihehera ku gipimo cyiza nibyo bifasha mu kwirukana ya mpumuro mbi ushobora gusangamo.

Uyakoresha uyoga haba ku mubiri bisanzwe ndetse no mu gitsina kandi ukanayanywa ku gipimo byibuze cya litiro 2 ku munsi.

Icyitonderwa

Ushobora gukora ibi byose tuvuze haruguru nyamara impumuro mbi ntigabanyuke. Nko mu gihe warwaye fistule cyangwa kanseri y’inkondo y’umura iyi mpumuro mbi ihoraho, niyo mpamvu uba ugomba kugana kwa muganga.

How-to-get-rid-of-smelly-vagina.png

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize