‎Urukundo rwa Cia rwari rwiza cyane ari intangarugero ariko rurangira nabi ,  ubuzima burahinduka.
Inkuru z'urukundo

‎Urukundo rwa Cia rwari rwiza cyane ari intangarugero ariko rurangira nabi ,  ubuzima burahinduka.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 313 min gusoma
‎Urukundo rwa Cia rwari rwiza cyane ari intangarugero ariko rurangira nabi ,  ubuzima burahinduka.

Abantu benshi bakundaga kuvuga ko urukundo rwa Cia rwari nk'inzozi kuri bo kuko we n'umukunzi we bahoranaga inseko mu buzima bwabo, bagasangira ibihe byiza, ndetse benshi bakabafata nk'urugero rw'abashakanye babanye neza muri icyo gihe.

Nyuma y'igihe, bombi bafashe umwanzuro wo kubaka urugo. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe, bose babifuriza ubuzima bwiza n'urukundo ruzahoraho iteka nk'uko na we ubayeho ubu hamwe n'uwo mwashakanye. ‎
‎Ariko uko imyaka yagiye ishira, ibibazo byatangiye kwiyongera.

Kutumvikana ku bintu bitandukanye, akazi kenshi ndetse n'igitutu cy'ubuzima byatumye umubano wabo ugenda uzamo icyuho, bagira gushwana no gutongana bya hato na hato , hakabura usaba imbabazi cyangwa ngo ace bugufi. N'ubwo bagerageje kubikemura, byaje kurangira bafashe icyemezo cyo gutandukana mu bwumvikane. ‎
‎Nyuma yo gutandukana, Cia yanyuze mu bihe bikomeye.

Yabanje kwiheba no kubabara kubera uko ibintu byagenze, ariko ntiyemera ko ubuzima bwe bugarukira muri ako gahinda. Yafashe umwanya wo kwiyubaka, yongera kwegera inshuti n'umuryango, anibanda ku nzozi ze. ‎
‎Mu butumwa yasangije abakunzi be, yavuze ati: "Hari ibihe ubuzima bukwigisha kwakira impinduka.

Nubwo umutima ubabara, ejo hazaza haba hagitegereje umuntu utacitse intege. "

‎Uyu munsi, Cia aracyakomeza urugendo rwo kongera kubaka ubuzima bwe. Inkuru ye yibutsa benshi ko gutsindwa mu rukundo mukageza aho gutandukana, bidasobanura iherezo ry'ubuzima bwawe, ahubwo ko bishobora kuba intangiriro y'urundi rugendo rwuzuye ibyiringiro by'ejo hazaza. ‎

Inkuru zerekeye

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19
NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana
Inkuru z'urukundo

NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko yaratwandikiye adusaba ko twagaragaza ko akeneye umukunzi , umugabo cyangwa umusore waba witeguye gukundana na we no kubana na we nk’umugore n’umugabo akaba yaboneraho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 14
Abasore gusa! Menya ahantu umukobwa ahita akubita amaso bwa mbere ukimwegera ujye uhagenzura cyane

Admin User2026 Gicurasi 22
Abasore gusa: Ibintu ukwiriye kwitaho ku mukunzi wawe mu gihe ushaka ko mubana amahoro

Abasore gusa: Dore ibintu 6 usabwa gukora mu gihe ufitiye umukobwa ibyiyumviro bikabije

Abagore gusa: Impamvu 7 zishobora gutuma umugabo yirengagiza urwo yaba agukunda rwose akakureka

Admin User2026 Gicurasi 21

Inkuru zishyashya

Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite
Imikino

Iradukunda Pascal yabonye ikipe nshya muri Arabie Saoudite

Iradukunda Pascal ukina mu kibuga hagati ariko washeshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yabonye ikipe nshya ya Nova Star SC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we
Imyidagaduro

Ishimwe Vestine yasabye gatanya (divorce) n’umugabo we

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Inzu Trump yakuriyemo yagurishijwe
Hanze

Inzu Trump yakuriyemo yagurishijwe

Inzu Donald Trump yabayemo akiri umwana, iherereye mu gace ka Jamaica Estates muri Queens, mu Mujyi wa New York, yagurishijwe miliyoni 1,93 z’Amadolari ku wa 11 Nzeri 2026.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Manchester City y’abakinnyi 10
INKURU NYAMUKURU

Ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Manchester City y’abakinnyi 10

Manchester United yatsinzwe na Manchester City y’abakinnyi 10 mu mukino wo ku munsi wa 4 wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n'Imwe n’iminota 30 kuri Old Trafford.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima
Imikino

Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo yeretse urubyiruko ko igihugu kirukeneye ari ruzima

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge kubera ko byibasira urubyiruko kandi ari rwo igihugu gitezeho amaboko yo kucyubaka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato
Inkuru ku Rwanda

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize