Huye: Umusozi wiciweho abasaga ibihumbi 75 ugiye kubakwaho inzu y’amateka
Inkuru ku Rwanda

Huye: Umusozi wiciweho abasaga ibihumbi 75 ugiye kubakwaho inzu y’amateka

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 126 min gusoma
Huye: Umusozi wiciweho abasaga ibihumbi 75 ugiye kubakwaho inzu y’amateka
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Minegidatsimburwa, rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ababo biciwe ku musozi wa Karama, bwatangaje ko hateganyijwe kubakwa inzu y’amateka igamije gusigasira no guha agaciro ibyahabereye.

Aho iyi nzu izubakwa ni hafi y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama ruherereye mu Karere ka Huye District, mu Kagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama.

Amateka agaragaza ko aka gace kabayemo Jenoside ndengakamere, aho Abatutsi barenga ibihumbi 110 bahahungiye baturutse mu ma komine icyenda zo mu yahoze ari Perefegitura za Butare na Gikongoro. Mu gihe cy’icyumweru kimwe bahamaze, bishwe mu buryo bw’agashinyaguro ku wa 21 Mata 1994, kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Abasaga ibihumbi 75 bahasize ubuzima, mu gihe abarokotse batarenze ibihumbi bitatu. Hari n’abandi benshi bishwe bari mu nzira bahunga berekeza i Burundi.

Umuyobozi wa Minegidatsimburwa, Shyaka Cyprien, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kubaka iyi nzu y’amateka ari ukwerekana uburemere bw’ibyahabereye, harimo umubare munini w’abahiciwe n’uburyo Jenoside yakoranywe ubugome bukabije.

Yagaragaje ko Karama yari agace kiganjemo Abatutsi cyane, hashingiwe ku ibarura ryo mu 1980, kandi ko abahungiyeyo bari bizeye umutekano bitewe n’uko Perefe wa Butare icyo gihe, Dr. Habyarimana, atari ashyigikiye Jenoside.

Icyakora, bamwe mu bayobozi b’aho hantu, barimo uwari Burugumesitiri Hategekimana Déogratias, bashutse impunzi babizeza umutekano, bituma benshi bahahurira ari benshi, biza kubagiraho ingaruka zikomeye.

Muri aka gace kandi Jenoside yakoreshejwemo uburyo bwihariye bw’ubugome, harimo kuroga amazi n’igikoma byahabwaga impunzi, cyane cyane abana, kugira ngo bicwe batatabarwa.

Iyi nzu y’amateka izaba irimo n’ibice byerekana amateka y’abo bita ababaye ruharwa bagize uruhare muri Jenoside y’i Karama, ndetse n’ibimenyetso by’ibyahabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko inyigo y’uyu mushinga yamaze gukorwa, hasigaye gushakirwa ingengo y’imari kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko iyi nzu izuzura itwaye amafaranga angana na miliyoni 438 Frw, ikazubakwa mu byiciro bitatu, kandi ikazaba yujuje ibisabwa ku nzibutso zo ku rwego rw’akarere.

uko_iyi_nzu_y_amateka_yo_ku_rwibutso_rwa_karama_izaba_imeze_uyirebeye_mu_rubavu-040a4.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize