Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 73 min gusoma
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

Si ubwa mbere Diamond Platnumz, avuzweho kwishyura amafaranga menshi ku muntu wi’cyamamare agamije ko bahura gusa , dore ko benshi mu byamamare bakoranye imishinga bagiye bavugwaho kumwishyuza akayabo k’amafaranga na we hamwe n’abamufasha bakemera kuyatanga.

Ibyo kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf byagarutsweho na Sally SK n’umwe mu bafasha Diamond Platnumz mu bikorwa bye bya muzika mu ndirimbo yitwa ‘Marry Me’ bakoranye muri 2017. Ayo mafaranga yishyuwe na Diamond Platnumz hamwe n’abamufasha muri muzika , bemeza ko yamufashije gukorana iyo ndirimbo ndetse akamuha na zimwe mu nama zamufashije mu mishinga itandukanye yagiye akora nyuma. Sally yagize ati:”Nageze muri Kenya ubwanjye ngambiriye guhura na Ne-Yo hamwe na Diamond Platnumz.

Afite abamufasha muri muzika bari ku rwego rwo hejuru”. Sally avuga ko ari we wishyuye ayo mafaranga ndetse muri Hotel agatakazamo agera kuri $2,000 agera kuri (2,940,564 Rwf). Ati:”Ijoro rimwe muri Hotel, nishyuye agera kuri 2,940,564 Rwf, marayo iminsi 3 mbere y’uko Ne-Yo angeraho.

Mbere y’uko angeraho yabanje kunsaba ko twasohokana hamwe n’ikipe ye ari naho nishyuriye. Umuntu nk’uriya w’icyamamare iyo ushaka ko mubonana urishyura. Amafaranga twakoresheje muri Hotel yose ni nge wayishyuye kandi burya icyo ni cyo gishoro Diamond Platnumz yahose yifuza gukora”.

Mbere y’uko Diamond Platnumz yishyura ayo mafaranga kuri Ne-Yo, yari yaratanze andi mafaranga menshi mu guhura na Davido, aho Sally avuga ko bishyuye Davido agera kuri 7,351,410 Rwf kugira ngo bahure banakorane indirimbo ‘Number One Remix (Isubiwemo). Ibyo byagiye bifasha Diamond Platnumz kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika haba mu ndirimbo zihenze no gukorana n’abahanzi bakomeye ku Isi kandi bagakorana n’ibikorwa byagiye bimuhuza n’abandi mu byamamare. Ku rundi ruhande kandi Sally avuga ko Simba yahaye Sally agera kuri 5,000$ kugirango bakorane anamufasha guhura n’abo bose.

Iryo zina Diamond Platnumz yagiye agura, ryamufashije kuba umwe mu bahanzi bahenze kuko kugira ngo akore igitaramo cy’Isaha imwe , asaba kwishyurwa agera ku 100,000$ angana na 147,028,200 Rwf , bisobanuye ko ayo yatanze yose yagiye ayagaruza bigasobanura uburyo aha agaciro umuziki.

Inkuru zerekeye

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi
INKURU NYAMUKURU

Igihugu cya Tanzania kigiye kwakira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Igihugu cya Tanzania , kigiye kwakira irushanwa rikomeye mu bwiza rya ‘Miss World’ kibe cyanditse amateka by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko ari nabwo bwa mbere rizaba rihabereye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize
‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere
INKURU NYAMUKURU

‎Kim Kardashian na Kanye West bahujwe n'umwana wabo wakoze igitaramo cye cya Mbere

‎North West w'imyaka 13 y'amavuko, yakoze amateka aririmba bwa Mbere mu gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi be bombi kabone n'ubwo batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri
INKURU NYAMUKURU

‎Yatunguwe cyane ! Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri

‎Umuhanzikazi Celine Dion yatunguwe n'imbaga nyamwinshi mu Mugi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'imyaka ibiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

‎Barifuza gusimbura Urban Boyz ! Byinshi ku itsinda rya URBAN Star ryashyize hanze indirimbo nshya - VIDEO

‎Mu gihe umuziki w'u Rwanda ugenda utera imbere umunsi ku munsi, bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo , bagenda bafata ingamba nshya ndetse n'amatsinda agafata ingamba nshya. Ni muri ubwo buryo, Uran Star nabo bakomeje indoto zo kwibagize abantu Urban Boyz no gukora ibidasanzwe muri muzika Nyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 28

Inkuru zishyashya

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola
Hanze

DRC: Abarimu barigusaba ko amashuri afungwa kubera Ebola

Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gusaba ko amashuri afungwa kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola , gikomeje gukwira hose muri icyo Gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial
Imikino

Igikombe cy’Afurika2027: Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye guhura na Guinea Equatorial

Ikipe ya DR Congo igiye kongera gushaka itike y’imikino y’igkombe cya Afurika 2027 nyuma yo kuva mu gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Mexico, Canada na Amerika. Iyi kipe igiye gutangira ihura na Guinea Equatorial nk’uko byatangajwe na CAF.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi
Inkuru ku Rwanda

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi

Mu Karere ka Rwamagana ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe
Inkoranabuhanga

Abantu batarifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bahawe andi mahirwe

Kugeza ubu ikigo cy’igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA cyatangaje ko abacikanwe na gahunda yo kwifotoza ku ndangamuntu koranabuhanga bagifite amahirwe yo kubikora kugira ngo bajye mu mubare w’abatanze ibimenyetso ndangamiterere bizashyirwa muri iyo ndamgamuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman
Inkuru ku Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo
Hanze

Umutwe wa M23 urimo kugenzura agace ka Kazinga nyuma y’intambara yayihuje na FARDC ifatanya na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23, yafashe agace ka Kazinga gaherereye mu Karere ka Masisi , muri Kivu y’Amajyaruguru.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 21 yashize