Khloé Kardashian yahishuye igihe azagurira umwana we iPhone
Izindi nkuru

Khloé Kardashian yahishuye igihe azagurira umwana we iPhone

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 253 min gusoma
Khloé Kardashian yahishuye igihe azagurira umwana we iPhone
Sanga:
writer.umunsi.com
Khloé Kardashian icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangaje ko abana be atabegereza imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse anahishura ko yamaze kugena igihe azagurira umwana we w’imyaka 7 , True telefone yo mu bwoko bwa iPhone. Mu kiganiro yise Khloé Wonder Land (PodCast) , Khloé w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje ko adafite amashyushyu yo kuba yatangira gushyira abana be ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye asanzwe akoresha. Yakomeje avuga ko abana be bakwiriye kumenya ko ari icyamamare ndetse ko azwi n’abantu benshi henshi, bakabisobanukirwa ariko ntibagire umwanya wo kuba hajya kumureba kuri izo mbuga. Yagize ati:”Ni ibisanzwe kuba abana banjye bahura n’ibihuha bitandukanye. Biranatanga ariko n’ubwo ari uko bimeze nta n’ubwo bajya babyibazaho rwose. Ntabwo bafite imbuga nkoranyamgaga yewe nta n’ubwo bafite interiniti. Abana banjye ntabwo bazifite Google. Nta kintu na kimwe bafite cyerekeye ikoranabuhanga, nta n’ubwo bazi icyo bisobanuye”. Uwo mubyeyi utewe ishema n’uko abana be batazi icyitwa imbuga nkoranyambaga , yatangaje ko ikirenzeho ari uko batazi ko na TikTok ibaho. Ati:”Abana banjye bazajya bambaza ati ndashaka gufata amashusho ya TikTok, kuko ntabwo bazi icyo TikTok ari cyo kandi nanjye ntabwo nigeze mbivugira imbere yabo. Baziko TikTok ari ugufata amashusho babyina , kandi ayo yo turayafata bari kubyina ubwo TikTok ikaba irabaye tukishimana. Ntabwo baba bazi indirimbo zigezweho keretse gusa nziberetse”. Khloé yagaragaje ko azagurira Telefone nziza umwana we Namara kugira imyaka 12 muri 2030 iyo telefone ikazaba ari iPhon. Nyuma y’aho yagize ati:”Ntabwo bizaba bivuze ko abonye imbuga nkoranyambaga, azaba abonye Telefone. Ntekerea ko bitaba ari byiza umwana agiye ku mbuga nkoranyambaga mbere y’imyaka 16 na 17”. Khloé yabaye umubyeyi muri 2018 ubwo yibarukaga umukobwa we ndetse no muri 2022 ubwo umuhungu we Tantum yavukaga . Icyo gihe akaba yarabanaga na Thompson Tristan bakomeje gufatanya kurera abana babo. Khloé avuga ko Tristan Thompson atigeze amuterera mu nshingano zo kurera abana kabone n’ubwo bari baratandukanye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo
Izindi nkuru

‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo

‎N'ubwo bitemewe mu muco Nyarwanda kwambara impenure, ntibikuyeho ko benshi mu bagore n'abakobwa basomye , bakagira imyimvire yabo, bazambara (Mini) kandi bakumva ko baberewe ari na yo mpamvu muri iyi nkuru twateguye, utwambaro twambarwa n'abo bibwira ko bafite amaguru meza bakaberwa kurushaho abikwije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 21

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 43 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize