Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere
Cinema

Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 224 min gusoma
Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere
Sanga:
writer.umunsi.com

Dusenge Clenia [Madederi] yavuze amagambo yuje ishimwe n’urukundo afite kuri Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi, kuko amufata nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gukabya inzozi ze zo kuba umukinnyi wa filime wabigize umwuga. Ni mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda aho Madederi yavuze ko kuba Papa Sava yaramuhaye amahirwe yo gukina muri filime ye ari byo byamubereye intangiriro yo kumenyekana, kugeza aho abasha gukina muri filime z’imbere mu gihugu ndetse no mu mpuzamahanga. Ati: “Iyo bitaba ari Papa Sava ntabwo mba narakinnye muri filime nka The Bishop, Kaliza wa Kalisa, Indoto n’izindi nyinshi zigeze no mu maserukiramuco.

Ni we wanyizeye bwa mbere, amfata nk’umukinnyi kandi ampa urubuga rwo kugaragaza impano yanjye”. Madederi yavuze ko yakuranye inzozi zo gukina filime, ariko atazi neza inzira zabimugezaho. Yavuze ko yajyaga areba abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda akumva ashaka kumera nkabo, gusa akabura aho ahera.

Yibuka ko benshi mu batangiranye nawe batakomeje urugendo rwa sinema, akabona ari ishema rikomeye kuba yarabashije kuguma muri uru ruganda kugeza n’ubu. Ati: “Iyo Imana yateganyije ikintu mu buzima bwawe, iyo isaha igeze birakunda. Njye ndabizi neza, iyo bitaba Papa Sava sinari kumenyekana gutya. ” Madederi yavuze ko filime Papa Sava ari yo yahinduye ubuzima bwe, ndetse imuha icyizere cyo kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora filime ye bwite yise Inkomoko.

Avuga ati:“Ni filime nubaha cyane, kuko ni filime navuga ko yaje gukabya inzozi zanjye, guhindura ubuzima bwanjye, no gutuma ngera kuri bya bindi natekerezaga nk'aho bitashoboka”. Yongeraho ko ubumenyi yakuye mu gukorana na Papa Sava ari bwo bwamuteye imbaraga zo gutangira gukora filime ye. Ati: “Hari ukuntu iyo Papa Sava mukorana ugenda wiyungura ubumenyi n'abandi bantu mugenda mukorana mu buryo butandukanye.

Igihe kiragera nanjye numva ko nshobora gukora filime bitewe n'uburyo nawe nabonaga akoramo. Urumva namwigiyeho ibintu byinshi, ni umuntu mwiza, iyo uri kumwe nawe ubasha kunguka ubumenyi no kwiga byinshi ku buryo wakora ibintu byawe. Rero, ni ho nakuye igitekerezo nanjye numva ko nshobora gukora ikintu cyanjye nkagishyira hanze.

” Madederi yatangiye gukina muri Papa Sava mu mwaka wa 2019, ariko hagati ya 2020 na 2022 bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho bya camera, bituma afata icyemezo cyo kubigura.

Kuri ubu, ibyo bikoresho bye ni byo bifashishwa mu gukora Papa Sava ndetse anabikoresha mu gutunganya filime ye nshya Inkomoko. Mu gukina filime ye, Madederi yahisemo gukorana cyane na Rugaba Emmanuel, wamamaye muri Papa Sava mbere yo gusezera. Yavuze ko icyemezo cyo gukorana nawe cyaturutse mu kuba bari inshuti zisanzwe kandi bahuje intego mu bijyanye na sinema.

Filime Inkomoko iri mu mishinga ya Madederi yitezweho kugaragaza urugendo rwe rushya mu ruganda rwa sinema nyarwanda, ndetse no kugaragaza ubuhanga yigiye mu gukorana na Papa Sava, umuntu avuga ko yahinduye burundu ubuzima bwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize