Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere
Cinema

Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 224 min gusoma
Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere
Sanga:
writer.umunsi.com

Dusenge Clenia [Madederi] yavuze amagambo yuje ishimwe n’urukundo afite kuri Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi, kuko amufata nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gukabya inzozi ze zo kuba umukinnyi wa filime wabigize umwuga. Ni mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda aho Madederi yavuze ko kuba Papa Sava yaramuhaye amahirwe yo gukina muri filime ye ari byo byamubereye intangiriro yo kumenyekana, kugeza aho abasha gukina muri filime z’imbere mu gihugu ndetse no mu mpuzamahanga. Ati: “Iyo bitaba ari Papa Sava ntabwo mba narakinnye muri filime nka The Bishop, Kaliza wa Kalisa, Indoto n’izindi nyinshi zigeze no mu maserukiramuco.

Ni we wanyizeye bwa mbere, amfata nk’umukinnyi kandi ampa urubuga rwo kugaragaza impano yanjye”. Madederi yavuze ko yakuranye inzozi zo gukina filime, ariko atazi neza inzira zabimugezaho. Yavuze ko yajyaga areba abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda akumva ashaka kumera nkabo, gusa akabura aho ahera.

Yibuka ko benshi mu batangiranye nawe batakomeje urugendo rwa sinema, akabona ari ishema rikomeye kuba yarabashije kuguma muri uru ruganda kugeza n’ubu. Ati: “Iyo Imana yateganyije ikintu mu buzima bwawe, iyo isaha igeze birakunda. Njye ndabizi neza, iyo bitaba Papa Sava sinari kumenyekana gutya. ” Madederi yavuze ko filime Papa Sava ari yo yahinduye ubuzima bwe, ndetse imuha icyizere cyo kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora filime ye bwite yise Inkomoko.

Avuga ati:“Ni filime nubaha cyane, kuko ni filime navuga ko yaje gukabya inzozi zanjye, guhindura ubuzima bwanjye, no gutuma ngera kuri bya bindi natekerezaga nk'aho bitashoboka”. Yongeraho ko ubumenyi yakuye mu gukorana na Papa Sava ari bwo bwamuteye imbaraga zo gutangira gukora filime ye. Ati: “Hari ukuntu iyo Papa Sava mukorana ugenda wiyungura ubumenyi n'abandi bantu mugenda mukorana mu buryo butandukanye.

Igihe kiragera nanjye numva ko nshobora gukora filime bitewe n'uburyo nawe nabonaga akoramo. Urumva namwigiyeho ibintu byinshi, ni umuntu mwiza, iyo uri kumwe nawe ubasha kunguka ubumenyi no kwiga byinshi ku buryo wakora ibintu byawe. Rero, ni ho nakuye igitekerezo nanjye numva ko nshobora gukora ikintu cyanjye nkagishyira hanze.

” Madederi yatangiye gukina muri Papa Sava mu mwaka wa 2019, ariko hagati ya 2020 na 2022 bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho bya camera, bituma afata icyemezo cyo kubigura.

Kuri ubu, ibyo bikoresho bye ni byo bifashishwa mu gukora Papa Sava ndetse anabikoresha mu gutunganya filime ye nshya Inkomoko. Mu gukina filime ye, Madederi yahisemo gukorana cyane na Rugaba Emmanuel, wamamaye muri Papa Sava mbere yo gusezera. Yavuze ko icyemezo cyo gukorana nawe cyaturutse mu kuba bari inshuti zisanzwe kandi bahuje intego mu bijyanye na sinema.

Filime Inkomoko iri mu mishinga ya Madederi yitezweho kugaragaza urugendo rwe rushya mu ruganda rwa sinema nyarwanda, ndetse no kugaragaza ubuhanga yigiye mu gukorana na Papa Sava, umuntu avuga ko yahinduye burundu ubuzima bwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 13 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 54 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize