Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy'umuco
Inkuru ku Rwanda

Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy'umuco

TUYIZERE Adam2025 Ukuboza 303 min gusoma
Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy'umuco
Sanga:
writer.umunsi.com
Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy' umuco, gukunda umurimo, gukora cyane, ndetse no gusigasira amateka y' u Rwanda, banatoza abakiri bato ubutwari no kuba Inkotanyi nyazo. Ibi bongeye kubigaragaza ubwo bari mu Inkera y'Imparirwakurusha za Nyagatare ahagaragarijwe byinshi mu bigize Umuco Nyarwanda hakanatangirwa impanuro ku bakiri boto ndetse banibutsa abantu kwimakaza Ubunyarwanda. Bamwe mu baturage bo mu Akarere ka Nyagatare baganiriye na UMUNSI.COM bavuze ko nabo baterwa ishema no kuba Ubuyobozi bw'Akarere kabo bujya bugira igihe cyo kubabaniriza ndetse no kubibutsa umuco, gukunda igihugu n'ibindi. Uwitwa MURWANASHYAKA Emanuel yagize ati:”Ni byiza kuri nge no ku bandi Banyarwanda kuba hari igihe kigera tukongera kwibutswa gusigasira amateka n'umuco byacu, ibi bituma umuntu yongera kurushaho gushimangira Ubunyarwanda no kumva uburemere bw'umurimo ukomeye Inkotanyi zakoze." TUYISHIMIRE Clistine na we yunze murya mugenzi we agira ati:”Aha Nyagatare iwacu habitse byinshi mu amateka y' u Rwanda binatuma natwe twongera kwemera ko Nyagatare ari Igicumbi cy’Umuco Nyarwanda, ibi rero ni inshingano zacu nk'Abanyarwanda kurinda no gusigasira amateka yacu." Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba RUBINGISA Prudence yavuze ko abaturage bo mu akarere ka Nyagatare bakwiye kumenya amateka y' u Rwanda kurusha abandi. Ati:”Ngira ngo murabizi neza ko kugira ngo Igihugu cyacu cy' u Rwanda kibohorwe byatangiriye aha Nyagatare, ndumva aho bita kuri Santi metero muhazi k'ubutaka buto bwariho Inkotanyi. Bavuga ko atari ubutaka ahubwo ari Santi metero, bikarangira habaye intandaro yo gufatwa kw'Igihugu cyose”. Yakomeje agira ati:”Rero nk'abaturage ba Nyagatare mu kwiye gufata iya mbere mu gusigasira umuco n’amateka byacu kuko mufite ishingiro, kandi biba byiza iyo umuntu ashyize Ubunyarwanda imbere y'ibindi byose akabiherekeresha gukunda umurimo, ntakabuza uwo niwe Munyarwanda Igihugu cyifuza." Muri rusange Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere tubumbatiye amateka y'u Rwanda Kandi ka kagira umwihariko wo kuba ubutaka bwa 1 Inkotanyi zafashe buri muri Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha aho bita Gikoba ahazwi nko kuri Santi metero.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 9 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize