Pau Martí w’imyaka 21, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team yo mu Busuwisi, yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026
Izindi nkuru

Pau Martí w’imyaka 21, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team yo mu Busuwisi, yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 233 min gusoma
Pau Martí w’imyaka 21, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team yo mu Busuwisi, yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026
Sanga:
writer.umunsi.com
Umunya-Espagne Pau Martí w’imyaka 21, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team yo mu Busuwisi, yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo amasaha atatu, iminota 10 n’amasegonda 10. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, ni bwo hakinwe agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026. Abasiganwa bahagurukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera basoreza i Huye, banyuze mu ntera ya kilometero 134,6. Isiganwa ryatangiriye imbere y’Ibiro by’Akarere ka Bugesera i Nyamata, aho ibihe byatangiye kubarwa bakigera ku muhanda ugana kuri Stade ya Bugesera. Ni inshuro ya karindwi kuva mu 2015 iri rushanwa rinyuze i Nyamata, ndetse ni inshuro ya kane iri siganwa ritangiriye aho, kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009. Amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe i Nyamiyaga ku kilometero cya 83,9, yegukanwa n’Umudage Heidemann Miguel wa Rembe Rad-Net. Umusozi wa kabiri i Gasoro ku kilometero cya 96,3 wegukanwe na Martins Paul.Mu bilometero bibiri bya nyuma, abasiganwa bagiye gutegura isprint yo ku musozo, bashaka uko bagabanya ibihe ku bayoboye. Pau Martí ni we wahize abandi ageze ku murongo mbere, atsinda agace. Yakurikiwe n’abandi bakinnyi icyenda banganyije ibihe, barimo Mulueberhan Henok w’ikipe y’igihugu ya Eritrea na Cuylits Mauro wa Lotto-Groupe Wanty. Iyi ni intsinzi ya kabiri yikurikiranya ya NSN Devo Team, nyuma y’uko Itamar Einhorn bakinana yari yegukanye agace ka Rukomo (Gicumbi) – Rwamagana ku munsi wabanje.Mu bakinnyi b’Abanyarwanda, Nsengiyumva Shemu wa Team Rwanda ni we warushije abandi, asoreza ku mwanya wa 20, arushwa n’uwatsinze umunota umwe n’amasegonda 39. Pau Martí yahise yambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gutsinda aka gace, awambuye Itamar Einhorn bakinana. Ibyo byaturutse ku masegonda 10 y’inyongera yabonye muri sprint yo ku murongo usoza isiganwa i Huye. Itamar ntiyasoje mu bakinnyi 40 ba mbere, aho kugeza kuri uwo mwanya, yari arushwa amasegonda 11 na Martí Pau mu bihe rusange. Tour du Rwanda 2026 izakomeza ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa agace ka gatatu. Abasiganwa bazahagurukira i Huye saa tanu za mu gitondo, basoreze i Rusizi banyuze mu ntera ya kilometero 145,3.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo
Izindi nkuru

‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo

‎N'ubwo bitemewe mu muco Nyarwanda kwambara impenure, ntibikuyeho ko benshi mu bagore n'abakobwa basomye , bakagira imyimvire yabo, bazambara (Mini) kandi bakumva ko baberewe ari na yo mpamvu muri iyi nkuru twateguye, utwambaro twambarwa n'abo bibwira ko bafite amaguru meza bakaberwa kurushaho abikwije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 21

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize