Perezida Kagame ni we uzayobora Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda
Inkuru ku Rwanda

Perezida Kagame ni we uzayobora Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 153 min gusoma
Perezida Kagame ni we uzayobora Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Kaminuza nshya ya Gisirikare y’u Rwanda, izwi nka National Defence University of Rwanda (NDU-R), yemeje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari we uzaba Umuyobozi w’Ikirenga (Chancellor) wayo.

Iyi kaminuza yashyizweho n’itegeko ryatowe mu 2026, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ku wa 10 Mata, igamije guhuza amashuri n’ibigo bitandukanye bya gisirikare n’umutekano. Yitezweho kuzamura ireme ry’amahugurwa, ubushakashatsi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi bwa gisirikare.

NDU-R izajya ihugura abasirikare, abakozi b’inzego z’umutekano, abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Kuba Perezida Kagame ari we wayigizwe Umuyobozi w’Ikirenga bijyanye n’uko amategeko ateganya ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ari na we uyobora kaminuza mu rwego rw’icyerekezo rusange.

Mu nshingano ze, Perezida azajya atanga umurongo w’imiyoborere ya kaminuza, anayobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi cyangwa agashyiraho umuhagarariye.

Iyi kaminuza izaba ifite Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu 13, ifite inshingano zo gufata ibyemezo bikuru birimo igenamigambi, ingengo y’imari, politiki z’imikorere n’igenzura ry’ubuziranenge bw’uburezi. Nibura 30% by’abayigize bazaba ari abagore, nk’uko itegeko ribiteganya.

Mu buyobozi bwa buri munsi hazaba harimo Umuyobozi Mukuru (Vice-Chancellor), abarimu n’abashakashatsi batandukanye, hamwe n’abandi bayobozi bashinzwe ireme ry’uburezi n’imiyoborere y’abanyeshuri.

Iyi kaminuza izaba ifite icyicaro i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho imirimo yo kuyubaka iri gukomeza. Igamije guhuza koleji n’amashuri makuru ya gisirikare, ay’Igipolisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), mu rwego rwo kongera imbaraga mu myitozo n’ubushobozi bw’inzego z’umutekano.

NDU-R yitezweho gutanga amasomo kuva ku cyiciro cya mbere cya kaminuza kugeza kuri PhD, hagamijwe gutegura inzobere mu by’umutekano n’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize