Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane
Inkuru ku Rwanda

Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 153 min gusoma
Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abantu batanu barimo Muziraguharara Fred wahoze ari Brig Gen mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse na Nkusi Robert.

Ibi byemejwe n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 10 Mata 2026, rigaragaza ko abandi bahawe imbabazi ari Dilan Berat Mete, Kanamugire Emmanuel na Mujawamariya, bose bari barahamijwe ibyaha bitandukanye birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga sheki zitazigamiye.

Mbere yo guhabwa imbabazi, Mete yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Kanamugire Emmanuel yari yaraciwe ihazabu ya miliyoni 154.800.000 Frw, mu gihe Mujawamariya yari yaraciwe ihazabu ya miliyoni 84 Frw azira gutanga sheki itazigamiye.

Ku ruhande rwa Nkusi Robert, yari yarahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe. Na Muziraguharara Fred na we yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta no kutamenyekanisha icyaha gikomeye, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Muziraguharara Fred azwiho kugira amateka maremare mu Ngabo z’u Rwanda. Yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuyobora ishami ry’ubushakashatsi hagati ya 1998 na 2000, ndetse anaba umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako hagati ya 2005 na 2006.

Nyuma yaho yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda hagati ya 2007 na 2008, mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro bwa United Nations i Darfur muri Sudani, aho yari ashinzwe igenamigambi.

Yanakomeje imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda hagati ya 2010 na 2012, ndetse anahagararira RDF mu nama y’akarere ka International Conference on the Great Lakes Region.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2018, Muziraguharara yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS). Nyuma y’aho, ku wa 29 Nyakanga 2025, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi basirikare barenga 1000.

Izi mbabazi zatanzwe mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza gukoresha ububasha buhabwa n’amategeko bwo kugabanyiriza cyangwa gukuraho ibihano ku bantu baba barakatiwe n’inkiko, hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo imbabazi za Perezida.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize