U Rwanda rwatangaje ko hari inoti zizakurwaho bitewe n’uko zitagifite agaciro ukurikije aho Igihugu kigeze
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda rwatangaje ko hari inoti zizakurwaho bitewe n’uko zitagifite agaciro ukurikije aho Igihugu kigeze

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 63 min gusoma
U Rwanda rwatangaje ko hari inoti zizakurwaho bitewe n’uko zitagifite agaciro ukurikije aho Igihugu kigeze
Sanga:
writer.umunsi.com

U Rwanda rwatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitagifite agaciro mu Rwanda, ariko bikazatangira kubahirizwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda. Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026 rikuraho inoti za 500 Frw, iza 1. 000 Frw, iza 2.

000 Frw n’iza 5. 000 Frw rivuga ko inoti ya 500 Frw n’iya 1. 000 Frw zashyizweho n’Iteka rya Perezida no 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004 rihamya inoti z’amafaranga magana atanu (500 FRW) n’igihumbi (1.

000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda; inoti ya FRW 500 yashyizweho n’Iteka rya Perezida no 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’amanyarwanda (500 FRW) ifite agaciro mu Rwanda zikuweho kandi zitagifite agaciro mu Rwanda. Izindi noti zakuweho ni iya 1. 000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 n’inoti ya 2.

000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 31 Ukuboza 2007. Hanakuweho kandi inoti ya 5. 000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 05 Kamena 2004 n’inoti ya 5.

000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 12 Kanama 2009. Ingingo ya kane y’iri teka igira iti “Iri teka ritangira gukurikizwa hashize amezi 12 ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. ” Inoti nshya za 500 Frw na 1000 Frw zikoreshwa mu Rwanda zashyizwehi n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse ku wa 2 Nyakanga 2019.

Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya za 5000 Frw n’iza 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, ndetse rikubiyemo n’ibirango bishya bizigize. Igihe izi noti nshya zasohokaga, Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk’iya 2000 Frw ari iyakozwe tariki 1 Ukuboza 2014. BNR iti “Icyatumye Banki Nkuru y’u Rwanda duhindura imiterere y’amafaranga dufite, twaherukaga guhindura inoti ya bitanu n’iya bibiri (5000 Frw na 2000 Frw) mu myaka 10 ishize, byari bikenewe ko twongeramo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twongere umutekano w’inoti,” Ikindi kandi BNR na none yahisemo kuvugurura urupapuro rukorwamo izi noti kugira ngo zirusheho kuramba.

Iti “Twashatse gushyiramo ibintu bijyanye n’ahantu u Rwanda rugeze ndetse n’ahantu u Rwanda rurimo kujya kugira ngo tugaragaze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, ari ko n’amafaranga y’u Rwanda ameze neza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize