Umuyobozi wa Air Canada yeguye nyuma yo kunengwa kudakoresha Igifaransa
Izindi nkuru

Umuyobozi wa Air Canada yeguye nyuma yo kunengwa kudakoresha Igifaransa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 313 min gusoma
Umuyobozi wa Air Canada yeguye nyuma yo kunengwa kudakoresha Igifaransa
Umuyobozi Mukuru wa Air Canada, Michael Rousseau, yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye nyuma y’igitutu cyaturutse ku kunengwa kuba atarakoresheje Igifaransa mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka y’indege. Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya LaGuardia Airport, aho indege yavaga i Montréal yagonganye n’ikamyo mu gihe yari iri kugwa. Abapilote babiri, barimo Mackenzie Gunther na Antoine Forest, bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bagenzi n’abari mu modoka bakomeretse. Nyuma y’iyi mpanuka, Michael Rousseau yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha, ariko abikora mu Cyongereza gusa. Ibi byateje impaka zikomeye, cyane ko umwe mu bapilote witabye Imana, Antoine Forest, yakomokaga mu Ntara ya Quebec izwiho gukoresha Igifaransa cyane. Abatari bake, barimo na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, banenze uwo muyobozi bamusaba kugaragaza icyubahiro ku muco n’ururimi rw’Abafaransa bavuga muri Canada. Mu gusubiza ibyo anengwa, Rousseau yavuze ko adashoboye kuvuga Igifaransa nubwo yigeze kugerageza kucyiga, ibintu byarushijeho gutuma anengwa. Ku wa 30 Werurwe 2026, Air Canada yatangaje ko yemeye ubwegure bwe, aho ateganya kuva ku mirimo ye mu mpera z’igihembwe cya gatatu. Mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye abakozi b’iki kigo ndetse anavuga ko azakomeza kugifasha mu gihe gisigaye. Michael Rousseau yari amaze imyaka igera kuri 20 akora muri Air Canada, ayobora ibikorwa bitandukanye by’iki kigo mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wacyo. Icyemezo cye cyo kwegura kije gikurikira igitutu gikomeye cy’abaturage n’abayobozi ku bijyanye no kubaha indangagaciro z’indimi ebyiri zemewe muri Canada.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize