Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025
Inkuru ku Rwanda

Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 313 min gusoma
Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025
Sanga:
writer.umunsi.com

Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko yungutse miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 15 Frw mu 2024. Ibi bigaragaza izamuka rigaragara mu mikorere n’iterambere ry’iki kigo cy’imari cy’abarimu. Muri uwo mwaka wa 2025, umutungo rusange w’iyi koperative wazamutse ku kigero cya 22%, uva kuri miliyari 239 Frw mu 2024 ugera kuri miliyari 292 Frw.

Ibi byagarutsweho mu nama ya 32 isanzwe y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu Mirenge yose y’Igihugu, yabaye ku wa 30 Werurwe 2026. Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko urwunguko rutarimo umusoro rwavuye kuri miliyari 21 Frw rugera kuri miliyari 23. 5 Frw, naho nyuma yo gukuramo umusoro ruba miliyari 17 Frw, ruvuye kuri miliyari 15.

5 Frw. Amafaranga yabikijwe muri iyi koperative na yo yazamutse ku kigero cya 9%, ava kuri miliyari 112 Frw agera kuri miliyari 122 Frw. Inguzanyo zatanzwe na zo ziyongereye, ziva kuri miliyari 201 Frw mu 2024 zigera kuri miliyari 219 Frw mu 2025.

By’umwihariko, umutungo w’amafaranga (liquid assets) wazamutse cyane ku kigero cya 229%, uva kuri miliyari 37 Frw ugera kuri miliyari 67 Frw. Ibi byatewe ahanini n’inkunga yahawe iyi koperative na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) ingana na miliyari 30 Frw, byayifashije kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo. Uwambaje Laurence yagaragaje ko uburyo bwo kwishyura inguzanyo bukomeje kugenda neza kuko amafaranga menshi ava ku mishahara y’abarimu anyura muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) agahita akatwa mu buryo bwikora mbere y’uko agera ku banyamuryango.

Yongeyeho ko ibibazo by’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo ahanini bituruka ku bantu batakaje akazi cyangwa abahinduriwe imishahara, ariko na bo bagafashwa kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zihuze n’ubushobozi bwabo bushya. Muri rusange, Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abarimu mu Rwanda, ibafasha kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo zo kubaka inzu, gutangiza imishinga iciriritse no kwiteza imbere mu buryo burambye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 22 zashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize