Uwamamaye kuri TikTok yakubitiwe mu ishyamba kugeza apfuye
Izindi nkuru

Uwamamaye kuri TikTok yakubitiwe mu ishyamba kugeza apfuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 243 min gusoma
Uwamamaye kuri TikTok yakubitiwe mu ishyamba kugeza apfuye
Sanga:
writer.umunsi.com
Ko Tin Zaw Htwe w’imyaka 25 y’amavuko wamamaye kuri TikTok mu Gihugu cya Thailand, yakubitiwe mu ishyamba kugeza ashizemo umwuka nk’uko ibinyamakuru bitandukanye dukesha iyi nkuru n’amakuru yatanzwe na Polisi byakomeje kubitangaza guhera kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.
Ko Tin Zaw Htwe yari afite imyaka 25 y’amavuko yakomokaga mu Gihugu cya Myanmar. Yamamaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok nka ‘Irrawaddy cyangwa Ayarwaddy’ aho yakurikirwaga n’abarenga 1,000,000. Ko Tin Zaw Htwe yari umwe mu rubyiruko rwari rumaze kumenyekana mu Gihugu cya Myanmar mu gukoresha no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga aho yashyiragaho amashusho ye ari kubyina , agira icyo avuga ku bicuruzwa bitandukanye no mu mashusho avuga ku bigezweho. Nk’uko amakuru akomeje kubitangaza, umubiri wa Ko Tin Zaw Htwe wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Karere ka Mae Sot muri Thailand. Amakuru yatangajwe na Polisi kandi avuga ko bamusanze hari amaraso yasaga nayamwumiyeho, asa nk’uwakubiswe n’iruhande rwe harambitse ibiti. Umuyobozi wa Polisi wo mu gace ka Mae Sop , yatangaje ko ukekwaho kwica nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi , icyakora yemeza ko bakomeje kumuhata ibibazo ngo bamenye amakuru yisumbuyeho ku rupfu rwe. Abo hafi ya Ko Tin, batangaza ko yavuye mu rugo rwe ku wa 18 utarama 2025 amaze kwitaba Telefone batamenye , akerekeza ku mupaka wa Thailand mu Karere ka Mae Sot ariko ngo ntagaruke kugeza asanzwe yapfiriye mu ishyamba. Ko yashyirwaga mu gatebo kamwe n’abamwe mu bagaragaza ko baryamana n’abo bahuje ibitsina bigendanye n’ibyo yambaraga ndetse n’ibyo we yari yaragaragaje n’ubwo ari umuco utari mwiza by’umwihariko.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo
Izindi nkuru

‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo

‎N'ubwo bitemewe mu muco Nyarwanda kwambara impenure, ntibikuyeho ko benshi mu bagore n'abakobwa basomye , bakagira imyimvire yabo, bazambara (Mini) kandi bakumva ko baberewe ari na yo mpamvu muri iyi nkuru twateguye, utwambaro twambarwa n'abo bibwira ko bafite amaguru meza bakaberwa kurushaho abikwije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 21

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize