Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival
Imyidagaduro

Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 175 min gusoma
Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival
Sanga:
writer.umunsi.com
Nyuma yo kuva muri uganda, umuhanzikazi Bwiza ndetse n'abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël, Bushali, DJ Marnaud na Symphony Band batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals, bizabera mu Turere twa Huye, Rubavu, Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009. Ni igikorwa cy’iminsi umunani kizazenguruka igihugu cyose, cyikazagahuza siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza kuryoshya ubunararibonye bw’abakunzi b’amagare. Irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 rizakinwa hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, rikazaba rigizwe n’ibilometero 993. Biteganyijwe ko rizanyuramo uduce dutandukanye tw’igihugu, aho buri gace rizageramo hazajya habera ibitaramo byiswe “Tour du Rwanda Festivals” bigamije gususurutsa abitabiriye n’abakunzi b’amagare. Abateguye ibi bitaramo bavuga ko ari uburyo bwo gufasha abakunzi ba siporo kutagira umunaniro, bakarushaho kuryoherwa n’ibi birori by’amagare byitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga. Aba bahanzi batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo, buri umwe muri bo afite umwihariko n’uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda. Umuhanzikazi Bwiza umaze kubaka izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, azasusurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iz’urukundo n’izo kubyina. Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho, bakomeje kugaragaza ko bafite ijambo rikomeye mu muziki w’iki gihe. Kenny Sol kandi nawe yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira ibi bitaramo. Yagize ati “Ibyo nsabwa ni akazi no gushimisha abazaba bitabiriye iki gikorwa. Bazaze ari benshi kandi twiteguye kubaha ibyishimo kuko ni byo tubagomba.” Umuraperi Bushali uzwiho injyana ya Kinyatrap, na we yateguje ibihe byiza, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira abakinnyi b’amagare by’umwihariko ab’imbere mu gihugu. Yagize ati “Icyo nabwira abantu ni ukuzaza ari benshi tugashyigikira abakinnyi bacu cyane cyane ab'Abanyarwanda.” Muri aba bahanzi kandi harimo Ruti Joël, uzwi mu ndirimbo za gakondo, bikaba biteganyijwe ko azatanga umwihariko mu bitaramo byitezweho guhuza ibyiciro bitandukanye by’abakunzi b’umuziki. Hari kandi Kivumbi King, umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu rubyiruko, hamwe na DJ Marnaud na Symphony Band bazafasha mu gususurutsa no guha umwimerere ibi bitaramo. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko ibi bitaramo bisanzwe biherekeza Tour du Rwanda bigamije gutuma abakunzi b’amagare barushaho kuryoherwa n’irushanwa. Yagize ati “Hari ibirori bya siporo tuba twatanze ariko abakunzi b’amagare baba bakeneye no kuruhuka. Ibi bitaramo bibafasha kurushaho kunezerwa no kumva ko Tour du Rwanda atari siporo gusa, ahubwo ari igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi.” Tour du Rwanda yakomeje kwagura imbibi, aho uretse kuba ari irushanwa rikomeye ku ngengabihe mpuzamahanga, inafasha mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gutura, binyuze mu bukerarugendo n’imyidagaduro. Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals biteganyijwe kuzabera ahazaba hari ihuriro rikomeye ry’abakunzi b’amagare, bityo bikazaba umwanya mwiza wo kwishimana, gushyigikira abakinnyi no kunezerwa n’umuziki w’abahanzi bakunzwe mu gihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize