
Abahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Usher na Chris Brown, batangaje ko bagiye gutangiza uruhererekane rw’ibitaramo bise “The R&B Tour”, bizahuza abahanzi babiri bakomeye mu njyana ya R&B.
Aba bahanzi batangaje aya makuru bifashishije amashusho basangije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 15 Mata 2026, aho bagaragaje ko iki gitaramo kigamije guhuza imbaraga no kugaragaza ubukaka bw’injyana ya R&B, bakanashimira abafana babo ku nkunga bakomeje kubaha.
Uru rugendo rw’ibitaramo ruzatangira ku wa 26 Kamena 2026, rutangirire i Denver muri Leta ya Colorado, ahazabera igitaramo mu nyubako ya Empower Field at Mile High. Nyuma yaho, bazakomereza mu mijyi itandukanye irimo Minneapolis, Detroit, Washington D.C., St. Louis, Toronto, Chicago, Los Angeles n’ahandi.
Ibi bitaramo bizasozwa ku wa 11 Ukuboza 2026 i Tampa, aho bazataramira kuri Raymond James Stadium.
Abategura ibi bitaramo batangaje ko amakuru arambuye ku bijyanye n’itangira ry’igurishwa ry’amatike azatangazwa ku wa 23 Mata 2026, mu gihe ku wa 27 Mata 2026 ari bwo amatike azatangira kugurishwa ku mugaragaro.
Usher na Chris Brown bavuze ko impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ari uguhuza imbaraga nk’abahanzi bakomeye ba R&B, bakerekana ubuhangange bw’iyo njyana no gususurutsa abafana babo hirya no hino muri Amerika ya Ruguru.


Chris Brown na Usher basanzwe ari inshuti ndetse bose bakuriye mu biganza bya nyakwigendera Michael Jackson














