Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane
Inkuru y'umunsi

Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane

Umunsi com2026 Werurwe 23 min gusoma
Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane
Sanga:
writer.umunsi.com

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abasirikare bane bakuru bazo, zibashinja gutera inkunga mu buryo butaziguye umutwe wa M23 uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bibaye nyuma y’igihe Perezida wa Amerika Donald Trump ayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ya ‘Washington Accords for Peace and Prosperity’ ku wa 4 Ukuboza 2025, aho yari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Nk’uko byatangajwe na Leta ya Amerika, mu itangazo ryabo bavuga ko nyuma yisinywa ry’ayo masezerano aribwo abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri DRC, ibintu byafashwe n’Amerika nko kurenga ku masezerano ya Washington.

M23 ni umutwe washyizwe ku rutonde rw’ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uregwa ibyaha ; byibasira uburenganzira bwa muntu, birimo kwica, ihohotera rikorerwa abasivili, abagore n’abana. Amerika ivuga ko inkunga RDF n’abayobozi bakuru bayo bakomeje gutanga ari yo yatumye M23 ifata ibice bitandukanye muri DRC kimwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro Leta ya Amerika yibanzeho cyane mu itangazo yasohoye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushimangira ko ishyigikiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Yagaragaje ko Amasezerano ya Washington ari intambwe ikomeye igamije guhindura amateka y’Akarere kuko ngo ashyiraho umurongo mushya w’amahoro, ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu bihana imbibi. Amerika yavuze ko ibi bihano bigaragaza ubushake bwayo bwo kurinda no kubahiriza ayo masezerano, kandi ko yiteguye gukoresha ibikoresho byose ifite kugira ngo DRC n’u Rwanda bishyire mu bikorwa ibyo byasezeranye muri ayo masezerano. Batangaje ko ibyo bihano byafashwe hakurikijwe ububasha butangwa n’Iteka rya Perezida wa Amerika nimero 13413, nk’uko ryavuguruwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize