Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane
Inkuru y'umunsi

Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane

Umunsi com2026 Werurwe 23 min gusoma
Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane
Sanga:
writer.umunsi.com

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abasirikare bane bakuru bazo, zibashinja gutera inkunga mu buryo butaziguye umutwe wa M23 uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bibaye nyuma y’igihe Perezida wa Amerika Donald Trump ayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ya ‘Washington Accords for Peace and Prosperity’ ku wa 4 Ukuboza 2025, aho yari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Nk’uko byatangajwe na Leta ya Amerika, mu itangazo ryabo bavuga ko nyuma yisinywa ry’ayo masezerano aribwo abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri DRC, ibintu byafashwe n’Amerika nko kurenga ku masezerano ya Washington.

M23 ni umutwe washyizwe ku rutonde rw’ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uregwa ibyaha ; byibasira uburenganzira bwa muntu, birimo kwica, ihohotera rikorerwa abasivili, abagore n’abana. Amerika ivuga ko inkunga RDF n’abayobozi bakuru bayo bakomeje gutanga ari yo yatumye M23 ifata ibice bitandukanye muri DRC kimwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro Leta ya Amerika yibanzeho cyane mu itangazo yasohoye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushimangira ko ishyigikiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Yagaragaje ko Amasezerano ya Washington ari intambwe ikomeye igamije guhindura amateka y’Akarere kuko ngo ashyiraho umurongo mushya w’amahoro, ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu bihana imbibi. Amerika yavuze ko ibi bihano bigaragaza ubushake bwayo bwo kurinda no kubahiriza ayo masezerano, kandi ko yiteguye gukoresha ibikoresho byose ifite kugira ngo DRC n’u Rwanda bishyire mu bikorwa ibyo byasezeranye muri ayo masezerano. Batangaje ko ibyo bihano byafashwe hakurikijwe ububasha butangwa n’Iteka rya Perezida wa Amerika nimero 13413, nk’uko ryavuguruwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize