Arashaka gutwara Grammy Awards ! Byinshi kuri Producer Ivee wabengutse Element akifuza ko bakorana indirimbo
Imyidagaduro

Arashaka gutwara Grammy Awards ! Byinshi kuri Producer Ivee wabengutse Element akifuza ko bakorana indirimbo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 124 min gusoma
Arashaka gutwara Grammy Awards ! Byinshi kuri Producer Ivee wabengutse Element akifuza ko bakorana indirimbo

Umuhanzi ubihuza no gutunganya umuziki Ivee yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Corazon’ ifite amashusho ari ku rwego Mpuzamahanga yatunganijwe numwe mu bagezweho witwa Biko anateguza kwimurira i Kigali Studio ye ya PG Record ibarizwa i Nairobi akayizana i Kigali. Ni indirimbo yakoze afashijwe na Yee Fanta na Biko.

Ivee ku myaka itanu nibwo yatangiye ibirebana n’umuziki abihera mu rusengero uko yagendaga akura niko yagendaga agira ubumenyi bwisumbuye mu birebana no gukoresha ibicurangisho bitandukanye birimo Piano, Guitar n’Ingoma bigezweho.

Amaze kugera mu myaka 10 yatangiye kujya afasha amakorali atandukanye gutunganya indirimbo yifashishije Piano na Flash Disk ati:”Icyo gihe nakoze indirimbo zitandukanye n’ubu aho mvuka jya jya mu rusengero nkasanga bakiziririmba dore ko amaze kugira imyaka 13 yatangiye kuririmba ibintu avuga ko yagiye ashyigikirwamo n’umubyeyi we akagaragaraza ko kuba yaragize amahirwe yo kugera mu rusengero byamufashije kubasha kwiga ibintu bitandukanye mu muziki.

Ubwo yari mu mashuri yisubumbuye yitabazwaga kenshi na Korali, abahanzi n’abandi babonaga azi gukoresha ibicurangisho bitandukanye aha ni naho yatangiye kwinjira mu birebana no kwandika no gutunganya indirimbo.

Avuga ko mu bwana bwe wasangaga aho ageze hose abantu bamwizereramo gusa ariko akagira imbogamizi ku birebana na ‘Studio’ zashoboraga kumufasha gukora indirimbo.
Ibintu byaje gutuma afata icyemezo cyo kuvamo Producer akajya yikorera indirimbo akanafasha abahanzi bakizamuka.

Mu kiganiro na we yagize ati:”Hari abahanzi usanga bafite ubuhanga ariko bakabura ababafasha nyamara bafashijwe banakegukana Grammy abo nibo batumye mfata umwanzuo wo kwinjira mu gutunganya indirimbo ngo nanjye njye nabasha kwikorera izanjye.”

Uyu musore ufite inzozi zo kuzafasha igihugu kubasha kugira umuhanzi wakegukana Grammy yamaze gushyira hanze indirimbo yatunganije ku giti cye mu buryo bw’amajwi.
Ariko bitewe nuko abayifuza gushyira hanze indirimbo buri gihe iri ku kigero cyo hejuru yanaje gukorwaho na Yee Fanta ati:”Dusanzwe turi inshuti yarayumvise aramfasha kurushaho kuyinoza.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganijwe na Biko Theogene (Biko Director) uri mu bari mu bihe byabo byiza kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki aho ku rubuga nka TikTok afite abamukurikira benshi.

Ndetse impano ye ikaba yaramaze gukurura abahanzi batandukaye bafite izina rikomeye mu Karere nka Fresh Kid, John Katumba, Pallaso, Bebe Cool na Chameleone.Biko agaruka ku ndirimbo ‘Corazon’ ya Ivee n’imikoranire yabo yavuze ko yizerera mu mpano y’uyu mu Producer n’umuhanzi kandi iy’indirimbo yarushijeho kubyerekana yemeza ko ibyiza biri imbere ku mpande zombi.

Indirimbo ‘Corazon’ yakozwe hifashishijwe ‘camera’ zigezweho hamwe na ‘drone’ irimo umukobwa uri mu bagezweho mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo i Kampala ay’amashusho y’indirimbo yafatiwe muri Uganda mu gihe cy’iminsi igera muri itatu.

Kugeza ubu umuhanzi Ivee akaba na Producer ufite Studio ye yitwa PG Record yatangiye kuzana bimwe mu bikoresho bigize iyi Studio abikura i Nairobi mu gihe ageze kure imyiteguro yo kuza gukorera i Kigali kuko ngo umutima we ahanini ari uwo gufasha abahanzi bakizamuka kubona aho berekanira impano zabo ariko na none akanagira indoto zo gukorana n’abahanzi bakomeye nka Bruce Melodie, Bwiza, The Ben, Kevin Kade na Juno.

Ivee avuga ko gukorana na Eleeeh byaba ari byiza nk’abantu bahuje umwuga ijana ku rindi wo gutunganya indirimbo no kuba abahanzi.

Ati:”Kuri ubu biragoye kuba wavuga ngo nakorana n’uyu muhanzi kuko umuziki nyarwanda umaze kugera ku rundi rwego bityo buri umwe ahawe ikaze muri PG Record yaba kubifuza gukorerwa indirimbo z’amajwi cyangwa amashusho.”

Producer Ivee ni umuhanga mu kwandika indirimbo, gucuranga ibikoresha bitandukanye birimo Piano ari nayo akunda cyane, Guitar kimwe n’Ingoma mu buryo bugezweho.Anyotewe no gushyira itafari ku muziki nyarwanda akoresheje ubumenyi akuye muri Kenya.

Inkuru zerekeye

‎Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe n'umukunzi we bamaranye imyaka itari mike
Imyidagaduro

‎Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe n'umukunzi we bamaranye imyaka itari mike

Cristiano Ronaldo ubu ni umugabo wubatse mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma yo gushyira hanze ayo makuru ubwe anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 6
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 6
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 5

Inkuru zishyashya

Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza
Imikino

Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza

Kiyovu Sports Club yasinyishe umutoza mushya Mark Simon Harrison ukomaka mu gihugu cy'ubwongereza uje asimbura Haringingo wagiye muri Rayon Sports Fc Shampiyona itararangiye.

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off
Imikino

Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off

Nyuma y'uko Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zari zitwaye neza mu mukino ubanza, maze mu mikino ibiri yakurikiyeho ntizishobore kwitwara neza. Ku mukino wa kane zitwaye neza bituma hazitabazwa umukino wa gatanu kugira ngo hamenyekane ikipe ebyiri zizagera ku mukino wa nyuma.

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Turbo King Super  Cup 2026: Ikipe imwe mu makipe ane yagombaga gukina Super Cup 2026 yikuyemo
INKURU NYAMUKURU

Turbo King Super Cup 2026: Ikipe imwe mu makipe ane yagombaga gukina Super Cup 2026 yikuyemo

Ese Ferwafa iremera icyifuzo cya APR FC maze ihindure gahunda yari yamenyesheje amakipe ko azakina Turbo King super Cup 2026 kuko ivuga ko itabimenyeshejwe mbere ndetse ngo inaganirizwe.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
FERWAFA : Perezida wa Ferwafa yatawe muri yombi na RIB
Imikino

FERWAFA : Perezida wa Ferwafa yatawe muri yombi na RIB

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira wa maguru mu Rwanda (FERWAFA) yatawe muri yombi nyuma aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha sheke itazigamiye.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize