
Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko abahanzi bakwiye kongera imbaraga mu gukora ibihangano bitanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubashyigikira muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32.
Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko abahanzi bakwiye kongera imbaraga mu gukora ibihangano bitanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubashyigikira muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, aho yagarutse ku butumwa bwe bugenewe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko.
Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza.
Yagize ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32, urubyiruko rukwiye gushyira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera hose.”
Yakomeje agaragaza akamaro ko kwiga amateka, avuga ko ari ingenzi mu kwirinda gusubira mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo. Yagize ati: “Tugomba kwiga amateka yacu byimbitse, kuko utamenya aho ava ntamenya n’aho ajya.”
Ariel Wayz yanagarutse ku nshingano yumva afite nk’umuhanzi, avuga ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bifasha gukwirakwiza ukuri no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Nk’umuhanzi, nshinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye neza, ntanga amakuru y’ukuri ku byabaye iwacu, cyane ko hari abagerageza kugoreka amateka.”
Yanibukije abahanzi bagenzi be ko ubuhanzi bufite imbaraga zikomeye mu guhindura imitekerereze y’abantu, abasaba kongera ibihangano bifite ubutumwa bwubaka, by’umwihariko ibihumuriza abarokotse Jenoside.
Ati: “Dukwiye kongera ibihangano bifite ubutumwa bwiza, buhumuriza bukanakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubuhanzi bugira uruhare runini mu mibereho y’abantu.”
Ubu butumwa bushimangira uruhare rw’abahanzi n’urubyiruko mu kubungabunga amateka y’u Rwanda no kurwanya icyatuma Jenoside yakongera kubaho, binyuze mu kwimakaza ukuri, ubumwe n’isanamitima.
















