‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 53 min gusoma
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

‎Indirimbo 'Weekend' yahuje The Same na  Keyg Lemonde wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari mu bahanzi bari kuzamuka neza by'umwihariko mu Mugi wa Goma ndetse n'itsinda The Same [ Jay Fary na Jay Luv]  rikaba ari rimwe mu matsinda akorera umuziki mu Rwanda amaze imyaka itari mike. ‎
‎Iyi ndirimbo (Weekend) igamije gutanga ubutumwa busaba abantu kugira ibyishimo n'ubwisanzure. Ubutumwa burimo kandi bugaragaza ko iyo weekend igeze, abantu baba bifuza kuruhuka no kwishimana n'inshuti n'imiryango, aho kugira amatiku hagati y'abo,  amakimbirane cyangwa 'Umujagararo'.

Itsinda The Same
Itsinda The Same

‎Nk'uko bishimangirwa na Jay Luv wo muri The Same aganira na UMUNSI. COM ngo indirimbo 'Weekend', yuje ubutumwa bwagenewe abantu bose kuko ngo aho Isi igeze, buri wese aba akwiriye kwita ku buzima bwe nyuma y'akazi birinda abantu gushyamirana. ‎
‎Jay Luv yagize ati:"Iyi ndirimbo twahuriyemo na Keyg Lomonde irimo ubutumwa twatuye buri wese yaba Umunyarwanda cyangwa uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko twifuje ko abantu bajya bagira igihe cyo kuruhuka.

Iyi ndirimbo yacu isaba abantu kugira igihe cyo gusohoka, kwidagadura, kurya, kunywa no kwishimira ubuzima mu mahoro". ‎
‎Yakomeje agira ati:'Weekend' ni ikimenyetso cy'ubufatanye hagati y'abahanzi bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC] igamije guteza imbere umuziki wo mu Karere no gukomeza kubaka umubano mwiza hagati y'Ibihugu byombi bihereye mu mpano z'urubyiruko". ‎
‎Mu buryo bw'amajwi indirimbo 'Weekend', yakozwe na Logic Hit It , amashusho ayoborwa na 13Director , yungirizwa na TheToto.

‎Mu bandi bagize uruhare kuri iyi ndirimbo mu kwita ku bahanzi barimo Divin Beauty&Happiness , Toj Fashion & Flok Design na Believe Dance ndetse na Bakora.

The same ft G Lemonde

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

CECAFA Kagame Cup 2026: JAMUS FC yageze muri 1/2 Amakipe yo muri Tanzaniya arataha
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026: JAMUS FC yageze muri 1/2 Amakipe yo muri Tanzaniya arataha

JAMUS FC yo muri Sudan y'epfo itarahabwaga amahirwe yageze muri 1/2 mu gihe SINGIDA FC yarifite igikombe yasezerewe na SIMBA FC.

ADAM Yannickiminsi 4 yashize
‎Urukundo rwa Cia rwari rwiza cyane ari intangarugero ariko rurangira nabi ,  ubuzima burahinduka.
Inkuru z'urukundo

‎Urukundo rwa Cia rwari rwiza cyane ari intangarugero ariko rurangira nabi ,  ubuzima burahinduka.

Abantu benshi bakundaga kuvuga ko urukundo rwa Cia rwari nk'inzozi kuri bo kuko we n'umukunzi we bahoranaga inseko mu buzima bwabo, bagasangira ibihe byiza, ndetse benshi bakabafata nk'urugero rw'abashakanye babanye neza muri icyo gihe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Umunyabigwi wa AC Milan n'u Butaliyani, Franco Baresi, yitabye Imana ku myaka 66
Imikino

Umunyabigwi wa AC Milan n'u Butaliyani, Franco Baresi, yitabye Imana ku myaka 66

Umunyabigwi mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani, Franco Baresi, wubatse amateka akomeye muri AC Milan no mu Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani, yitabye Imana ku myaka 66 nyuma y'igihe kirekire arwaye indwara y'ibihaha.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
CECAFA Kagame Cup 2026Ikipe ya Mbere yageze muri 1/2 yamenyekanye ndetse n'ikipe ya mbere yo mu Rwanda irasezererwa
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026Ikipe ya Mbere yageze muri 1/2 yamenyekanye ndetse n'ikipe ya mbere yo mu Rwanda irasezererwa

APR FC yarihagarariye u Rwanda yasezerewe n'ubwo yatsinze umukino wayo wa nyuma usoza itsinda.

ADAM Yannickiminsi 5 yashize
CECAFA Kagame Cup 2026: Imikino y'umunsi wa kabiri yarangiye mu matsinda
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026: Imikino y'umunsi wa kabiri yarangiye mu matsinda

Irushanwa CECAFA Kagame Cup 2026 riri hafi kurangira. Hakaba hasigaye umukino umwe wo mu matsinda kugira ngo tumenye amakipe yageze muri 1/2.

ADAM Yannickiminsi 6 yashize
Pre Season Agaciro: Amakipe ane yamenyekanye yageze muri 1/2
Imikino

Pre Season Agaciro: Amakipe ane yamenyekanye yageze muri 1/2

Irushanwa Pre Season Agaciro rigeze mu mikino ya 1/2 aho umukino wa nyuma uzaba tariki 2 Kanama 2026

ADAM Yannickiminsi 6 yashize