
Brigette Nielsen w'imyaka 63 y'amavuko wabaye umugore wa Sylvester Stallone wamamaye muri Cinema, yatunguranye ashyira hanze amashusho n'amafoto amugaragaza nk'ukuri muto bitandukanye n'imyaka ye.
Muri ayo mafoto ye Brigette Nielsen yagaragaye asa neza nk'umukobwa ukuri muto nyamara ashaje.
Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto benshi bagaragaje ko bamwishimiye kandi ko kuba yatinyutse kugaragaza uko ateye ari isomo ryiza n'abandi bageze muzabukuru baheranwa n'imyaka bafite.
Brigette Nielsen yabaye icyamamare mu 1980 mu birori byo kumurika imideri.



















