Cardi B na Stefon Diggs baciye amarenga yo gutandukana
Imyidagaduro

Cardi B na Stefon Diggs baciye amarenga yo gutandukana

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 103 min gusoma
Cardi B na Stefon Diggs baciye amarenga yo gutandukana
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu minsi mike ishize habaye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abakunzi b’ibyamamare batunguwe no kubona ko umuraperi w’icyamamare Cardi B n’umukinnyi w’umupira w’amaguru (american football) w’Umunyamerika Stefon Diggs batakiri gukurikirana kuri Instagram. Ibi byabaye nyuma gato ya Super Bowl, irushanwa rikomeye cyane mu mukino wa NFL(National Football League), bikaba byarateje kwibaza byinshi kubera ko mbere yaho byagaragaraga ko umubano wabo umeze neza. Igitangaje cyane ni uko iminsi mike mbere y’umukino wa Super Bowl, Cardi B yagaragaje ko ashyigikiye cyane Stefon Diggs mu ruhame, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko bari mu bihe byabo byiza kandi bafite umubano uhamye.

Nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga amakimbirane cyangwa gutandukana kw’aba bombi. Ariko bidaciye kabiri, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise babona ikimenyetso gishobora gushingirwaho harebwa uburyo ibi byamamare bitari gucana uwaka. Ubu bombi yaba Card B cyangwa Stefon Diggs ntanumwe ugikurikira undi u Rubuga rwa Instagram Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo wigeze atanga ibisobanuro ku mugaragaro.

Cardi B na Stefon Diggs baracecetse, nta bisobanuro ku byabaye bombi baratangaza. Ibyo byatumye abantu benshi batangira kwibaza niba hari ikibazo cyihishe inyuma y’izo mpinduka zibaye mu gihe gito cyane. Mu muco w’ibyamamare, kureka gukurikirana umuntu kuri Instagram ntibivuga ko abantu batandukanye burundu, ariko akenshi bifatwa nk’ikimenyetso cya mbere cy’uko hari icyahindutse mu mubano wabo cyangwa umwuka utarimwiza bafitanye.

Abasesenguzi bavuga ko umubano w’ibyamamare uba uri munsi y’indorerwamo ku buryo bukabije, aho buri kantu gato gashobora gufatwa nk’inkuru ikomeye kurusha uko kari ndetse bikaba byazana impinduka zukomeye hagati y’ibyo byamamare.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize