
Umuhanzi Diamond Platnumz, Simba, yahaye Zuchu wa mubyariye umwana,agera kuri 43,908,450 RWF nk'igihembo cy'ishimwe ubwo bari mu birori byo kwizihiza umwana wari utari wavuka. Ni ibirori byabaye ku wa 31 Nyakanga 2026.
Ni ibirori byari byitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe ba hafi kuri Zuchu no kuri Diamond Platnumz ndetse n'ibyamamare mu myidagaduro ya Tanzania birimo Khadija Kopa usanzwe ari inshuti magara ya Diamond Platnumz akaba na nyina Zuchu, byitabiriwe kandi na Baba Levo na Barnaba Classic.
Byabaye ibidasanzwe ubwo bahishuraga ko umwana batwite ari umukobwa.
Ubwo ibirori byari birimbanije , Diamond Platnumz yatunguye Zuchu amuha agera ku $30,000 hafi 43,908,450 y'amafataranga y'u Rwanda ubwo yamuhaya iyo mpano y'amafataranga, Simba yavuze ko ari amafaranga make amuhaye kuko ngo 'nta ngano y'amafataranga yabona yamuha ugereranyije n'ibyo yamuhaye'
"Arayabika, ni amafaranga make cyane.
ni $30,000. nyahaye uyu muvandimwe, umugore. Ibyo uyu mugore mwiza yampaye ntacyo bigereranywa na cyo.
Mvuze ko amafaranga muhaye naba ndimo kumwishyura ibyo yakoze , naba mbeshye, gusa nanone iki ni ikomenyetso gito".
Diamond Platnumz (Simba) umaze kumenyekana cyane mu kugira abagore benshi muri Afurika mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Kanama 2026 yatangaje ko yibarutse umwana w'umukobwa yabyaranye na Zuchu yari abereye 'Umujyanama' (Manager).
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram akoresheje ifoto yo kwa muganga, Diamond Platnumz yagize ati “Ikaze mumalayika muto, urakunzwe kurusha uko amagambo yabivuga. ”












