
Umuhanzi Diamond Platnumz (Simba) yatangaje ko nta n'umugore cyangwa umukobwa batandukanye cyangwa bakundana ushobora kugira icyo amusaba kubera ko ngo byose byanditse kuri nyina we akaba ari umukene mu bandi.
Muri ibyo Diamond Platnumz yavuze harimo ; Imodoka atunze, inzu, Ubucuruzi bwe (Business), n'ibindi byose ngo byanditse mu mazina ya Sandra Kassim (Mama Dangote) akaba nyina.
Icyamamare muri Yatapita , Mbagara n'izindi , yahishuye ibi ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya nyina , aho yafatiye umwanya akamuha icyubahiro avuga ko yamubereye imbaraga zamufashije kuba ari aho ari ubu.
Mu ijambo rye , Diamond yavuze ko buri kimwe cyose atunze kiri kuri nyina , bigaragaza uburyo bafite byinshi bahuje mu buryo bukomeye. Ati:"Changu ni Chake ( Icyange ni icye).
Yasobanuye ko byinshi mu mitungo ye ndetse n'aho yagiye ashora imari mu buryo bw'amategeko byanditse kuri nyina , avuga ko ibyo bisobanuye ; Icyizere, guhesha agaciro no gushimira amugirira dore ko ngo na we yamwitayeho mbere y'uko amenyekana.
Mu kiganiro Diamond Platnumz yaherukaga gukorana n'itangazamakuru , yari yavuze ko "Buri kimwe cyose mfite ni ukubera amasengesho ye no kwitanga".
Mu myaka myinshi yatambitse Diamond Platnumz yagiye azamura urwego rwe muri muzika , atangira ubucuruzi butandukanye ashinga inzu zirimo WCB Wasafi (Wasafi Classic Baby) ifasha abarimo DVoice , Mboso, .... Wasafi Media n'ibindi.
Uretse kuba ari umuhanzi ufite ibikorwa, Diamond Platnumz ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura abandi bahanzi batandukanye ndetse no gufasha abo bazamukanye barimo Harmonize, Rayvanny n'bandi.




