Djihad, Kjohn na Pappy nesta bakatiwe gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 z'amanyarwanda
Imyidagaduro

Djihad, Kjohn na Pappy nesta bakatiwe gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 z'amanyarwanda

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 273 min gusoma
Djihad, Kjohn na Pappy nesta bakatiwe gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 z'amanyarwanda
Sanga:
writer.umunsi.com
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John ibyaha, rutegeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman we yagizwe umwere. Ni Isomwa ry’urubanza rw’aba bombi ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026. Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp, ibigize icyaha cyo gukwirakwiza. Urukiko rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza. Urukiko rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha. Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha. Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman agizwe umwere.Yerekanye ko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite. Ikindi kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho. Urukiko kandi rwategetse ko Pazzoman ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko yari afungiwe i Mageragere. Kuri Djihad umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye ruhurizamo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha. Ikindi rwagaragaje ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri status ye akanagakoresha mu biganiro bishimangira ko yari afite umugambi. Urukiko rwategetse ko Djihad, Nestor, na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Rwabahanishije igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Rwanategetse ko Pazzo Man agirwa umwere kuri icyo cyaha. Umucamanza yibukije ko ababuranyi bafite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo. Mu gihe KJohn yahita ajuririra icyemezo kimufunga kuko yaburanye ari hanze yakomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza igihe urubanza rubaye ndakuka.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize