
Dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, aho ku ikubitiro akurikiranyweho ibyaha bitanu, mu gihe hari n’ibindi bigikorerwa iperereza nk’uko byemejwe n’Rwanda Investigation Bureau.
Umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau, Thierry Murangira, yemeje ko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 8 Mata 2026.
Ati: “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ku ikubitiro yarezwe ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi birimo n’icya ruswa bigikorwaho iperereza.”
Ibyaha akurikiranyweho birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gusebya abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Thierry Murangira yavuze kandi ko mu iperereza ry’ibanze basanze icyangombwa cyatanzwe cyo kuvugurura ntaho gihuriye na DC Clement, agaragaza ko bikwiye kubera isomo abandi.
Ati: “Iyo umuntu yicaye akibaza icyo ashaka, asanga nta sano afitanye na nyiri umutungo. Hari abajya bihisha inyuma y’umwuga bakora bagashaka gutera igitutu abari mu kazi, ariko uwo ni umuco utari mwiza kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”
Yakomeje asaba abantu bose kwirinda imyitwarire ishobora kubashyira mu makosa, ashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa na buri wese.
Niyigaba Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza ryakomeje.















