
Umuhanzi Chriss Eazy umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo n’ubuzima busanzwe, yatanze ubutumwa bwe muri ibi bihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuhanzi
Chriss Eazy umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo n’ubuzima busanzwe, yatanze ubutumwa
bwe muri ibi bihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni
ubutumwa busaba buri wese guha icyubahiro ubuzima bw’inzirakarengane zishwe
muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bunagaragaza ko bakwiriye gukomeza kwibukwa
yemeza ko bambuwe ubuzima imburagihe bunagaragaza ko n’ubwo bapfuye nabo bari
bafite byinshi byo kuzakora mu guteza imbere Igihugu.
Ni ubutumwa
Eazy wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yatanze yifashishije ifoto bigaragara ko ishobora
kuba yarakozwe n’ubwenge buhangano (AI) (Mu mboni y’umunyamakuru), imwerekana
afashe ‘Buji’ ari mu mwijima yambaye agatambara mu mutwe (Yisanishije n’ibihe
byo kwibuka).
Mu magambo
ye yagize ati:” Ducana uru rumuri ku bw’ubuzima tutigeze tubona, tubaho
twibuka, tubitwaje mu mitima yacu buri munsi. Twahisemo urukundo aho urwango
rwigeze kuba. Duha icyubahiro abambuwe ubuzima hakiri kare, dufatanyije n’abakibana
n’agahinda mu kwibuka, mu cyubahiro, mu gaciro, no mu isezerano ritazigera
rishira. 🇷🇼🕯️ #Kwibuka32”.
Chriss Easy
yatanze ubutumwa bwe nk’umuhanzi ufite izina n’ijwi rigera kuri benshi mu gihe
gito bigendanye n’imbuga nkoranyambaga akoresha n’umubare w’abamukurikira kuri
zo.
Muri ibi bihe abahanzi benshi basabwa kuzikoresha batambutsa ubutumwa bwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo n’abagifite umutima wo kuyihakana babashe kumenya ukuri kw’ibyabaye.















