Gloria Mukamabano na Uncle Austin basezeye ku mirimo yabo mu itangazamakuru
Imyidagaduro

Gloria Mukamabano na Uncle Austin basezeye ku mirimo yabo mu itangazamakuru

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 263 min gusoma
Gloria Mukamabano na Uncle Austin basezeye ku mirimo yabo mu itangazamakuru
Sanga:
writer.umunsi.com

    Abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda, Gloria Mukamabano na Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austin, batangaje ko basezeye ku kazi kabo mu itangazamakuru. Uncle Austin wari usanzwe ukorera Kiss FM, yatangaje isezerano rye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 26 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwe, yagaragaje urukundo akunda radio kuva akiri muto, ariko avuga ko akeneye kuyifataho akaruhuko mu gihe runaka.

Yashimangiye ko radio ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe kuko yatangiye kuyikoraho afite imyaka 14. Nubwo yatangaje ko asezeye kuri Kiss FM, ntiyigeze asobanura aho agiye gukomereza ibikorwa bye. Si ubwa mbere yari avuye kuri iyi radio kuko no mu 2022 yari yayisezeyeho, nyuma aza kuyigarukaho avuye kuri Power FM.

Uncle Austin yinjiye mu itangazamakuru mu 2005, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio10, Flash FM na KFM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM mu 2014. Uretse itangazamakuru, azwi kandi nk’umuhanzi wakoze indirimbo zakunzwe cyane mu myaka yashize. Mu gihe hatangazwaga amakuru y’isezera rya Uncle Austin, na Gloria Mukamabano na we byamenyekanye ko yasezeye ku mirimo ye mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).

Amakuru y’isezera rye yemejwe na mugenzi we bakoranaga, Robert Makena Cyubahiro, wamugeneye ubutumwa bwo kumushimira ku mbuga nkoranyambaga, amushimira ubufasha, ubuyobozi n’amasomo yamuhaye mu kazi k’itangazamakuru, by’umwihariko mu kiganiro “Waramutse Rwanda”. Gloria Mukamabano yatangiye kumenyekana mu 2010 ubwo yakoraga kuri Contact FM avugira amakuru mu rurimi rw’Igifaransa. Nyuma yaho yakoreye Radio & TV10 hagati ya 2012 na 2015, aho yarushijeho kumenyekana.

Yaje no gukorera Royal FM mbere yo kwinjira muri RBA mu 2016. Muri RBA yaje guhabwa inshingano zo kuyobora KC2 TV, televiziyo ya kabiri y’iki kigo, aho yari ashinzwe gukurikirana gahunda za porogaramu no guteza imbere ibikorwa byayo. Isezera ry’aba banyamakuru ryatunguye benshi mu bakunzi babo, cyane ko bombi bari bamaze igihe kinini mu itangazamakuru kandi bafite izina rikomeye muri uru rwego.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo uratangaza aho azakomereza urugendo rwe rw’umwuga.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize