
Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.
Kuruhande rwa Zari Hassan ngo umugore aba yemerewe kwirwanaho kandi mu gihe umugabo adaha umugore we umwanya wo gukora ngo yiteze imbere cyangwa ngo abone ibyo akeneye byose mu buryo bw'amafaranga.
Zari usanzwe ari umucuruzi, umushabitsi mu myidagaduro ndetse akaba n'umunyamideri yateje impaka nyuma yo gutangaza ayo magambo atavuzweho rumwe n'abantu benshi.
Mu mashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga (TikTok), Zari Hassan yemeje ko abagore bamwe bategerwa mu mutego wo w'urukundo (Umubano), aho ngo baba badafite ubwinyagamburiro ntaho kugira icyo binjiriza amafaranga bagira bigatuma ibyo bakenera batabibona.
Ati:"Abantu bagiye kuvuga ko ndimo kubangiriza abagore, ariko abagore baba bakwiriye guca inyuma abo bashakanye".
Kuri we ngo muri ubwo buzima , umugore ntabwo aba akwiriye gukomeza kubaho nk'udafite ubufasha mu gihe hari uwiteguye kumufasha.
Ati:"Niba ufite amahirwe, hanze aha hakaba hari umuntu witeguye kugushoramo amafaranga akakurinda umujagararo, "Please Cheat".
Ibyo ngo Zari yabibwiraga abagore bafite abagabo batabafasha ariko nanone bakababuza gukora ngo babone ibyo bakeneye. Icyo kiganiro cyakuruye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.












