Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe
Imyidagaduro

Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 164 min gusoma
Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe
Sanga:
writer.umunsi.com
Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateguje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe. Ni inkuru azavugamo ibintu bitandukanye birimo uburyo yageze ahantu akibura burundu, ubu akaba arimo arimo arwana no gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye. Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko afite inkuru amaranye imyaka n’imyaka abana nazo muri we ariko akaba abona igihe kigeze ngo atobore avuge. Shaddyboo ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko ataritegura neza ariko vuba byose bizaba byarangiye. Ati "Ese naba niteguye neza? Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko nkirimo kwiyubaka, ndacyarimo gukira, ndacyarimo kwiga guhumekera mu buzima bwari bunyishe. Gusa gukira rimwe na rimwe ntibitegereza igihe cya nyacyo, rimwe na rimwe hari igihe bihera rwagati mu nkubi y’umuyaga." Yakomeje avuga ko azatangira avuga agace kamwe ku kandi ubwo azaba arimo avuga inkuru ye. Uyu mugore w’abana babiri, yavuze ko Isi itigeze imubanira ndetse n’abantu baramusonga. Ati "Isi ntabwo yigeze imfata neza buri gihe. Mu by’ukuri yamenaguye ibice byanjye, abantu biba uko. Birenze uko mwe mushobora kubyiyumvisha." Aha niho yahise avuga ko mu minsi yashize yarari mu buribwe bukomeye kugeza aho na we atari akimenya. Ati "Mu gihe kinini naburiye mu buribwe, ngerageza kuba ahantu ntashoboraga kuba nanjye ubwanjye nakwimenya." yakomeje ati "Rimwe na rimwe iyo ubuzima bugoye, abantu barahunga bakihunga, bamwe bakihisha mu guceceka, abandi bakabaho mu bwoba... abandi bo bakihisha mu nzoga." Mbabazi Chadia yakomeje avuga ko yasanze mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho abantu bagenda biburira gake gake. Ati "Mwese muzi uburyo nanywagamo, ariko uyu munsi hari ikintu numva; rimwe na rimwe ntabwo inzoga ari izo kwishimisha gusa ahubwo rimwe na rimwe ni ahantu abantu bagenda biburira gake gake." Avuga ko habuze gato ngo yibagirwe uwo yari we, gusa ngo muri we hari ikintu cyanze gupfa. Ati "Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we. Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa. Narwanye no gukira n’ubu ndacyarwana nabyo kuko gukira ni urugendo." Chadia Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubaka Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza. Ati "Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera, aho nshobora kuba nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye." Yakomeje ati "Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha." Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe. Ati "Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye." Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga uyu munsi cyane ko na Netflix igenda isohora ibice gake gake.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize