‎Hafashwe ukekwa ! Donald Trump n'umugore we barokotse urupfu
Imyidagaduro

‎Hafashwe ukekwa ! Donald Trump n'umugore we barokotse urupfu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 260 byayeho5 min gusoma
‎Hafashwe ukekwa ! Donald Trump n'umugore we barokotse urupfu
Sanga:

‎Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize hanze ifoto y'umuntu ushinjwa gushaka ku mwivugana.

‎Ni nyuma y'aho abashinzwe umutekano bakuye Perezida Donald Trump ku rubyiniro mu buryo bwihuse nyuma y’uko humvikanye urusaku rukomeye mu gihe cy’ibirori bya White House Correspondents' Dinner byabereye muri hoteli Washington Hilton i Washington, DC, ku wa 25 Mata 2026.

‎Nk’uko byatangajwe, abashinzwe umutekano bahise bakuramo imbunda zabo nyuma yo kumva urwo rusaku, mu rwego rwo kwirinda no kugenzura niba nta kibazo cy’umutekano gihari.

‎Perezida Trump yari yitabiriye ibi birori ngarukamwaka bihuriza hamwe abanyamakuru n’abanyapolitiki, bikaba ari ubwa mbere abyitabiriye kuva yatangira manda ye.

‎Ifoto yafashwe igaragaza abashinzwe umutekano bari maso cyane, bafite imbunda ziteguye, mu gihe bageragezaga kugenzura aho urwo rusaku rwaturutse no kurinda abari aho.

1001593125.jpg

1001593124.jpg

Inkuru zerekeye