
Umuhanzi Ngenzi Sege uzwi nka Neg G The General yemeye ko hari umusore w’imyaka 30 witwa Mugabo Emmanuel wamupfiriye mu rugo mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata 2026, nyuma yo kumusura iwe i Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.
Umuhanzi
Ngenzi Sege uzwi nka Neg G The General yemeye ko hari umusore w’imyaka 30 witwa
Mugabo Emmanuel wamupfiriye mu rugo mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata
2026, nyuma yo kumusura iwe i Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.
Mu kiganiro
yagiranye n’umunyamakuru Ndahiro Valens, yavuze ko nyakwigendera yari umuhanzi
ukizamuka yamufashaga, ndetse ko uwo munsi bari bari gutegura umushinga
w’indirimbo bari kuzashyira hanze nyuma y’Icyunamo.
Ati: “Yari
umuhanzi utanga icyizere nafashaga. Yari yaje turimo dutegura umushinga
tuzasohora nyuma y’Icyunamo. Nta burwayi budasanzwe yari ari kugaragaza. Gusa
yambwiye ko umutwe uri kumurya gake, bidakaze.”
Yakomeje
asobanura ko yamwakiriye mu cyumba cy’abashyitsi, hanyuma ajya gukora ibindi.
Agarutse nyuma y’iminota 30 kugeza kuri 40, yahise asanga ubuzima bwe
bwahindutse nabi.
Ati:
“Nagerageje gutabaza, mpamagara imbangukiragutabara ariko bahageze bambwira ko
igihe cyarenze. Ni ibyago byabaye, Imana iramwisubiza.”
Neg G yavuze
ko yari amaze imyaka 12 aziranye na nyakwigendera, nubwo atari azi cyane
ababyeyi be, gusa yari aziranye n’abavandimwe be.
Umuvugizi wa
Polisi mu Mujyi wa Kigali, Gahonzire Wellars, yatangaje ko hatangiye iperereza
kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu, ariko kugeza ubu nta muntu
urafungwa.
Nyakwigendera
yabaga mu Karere ka Rwamagana, aho yakomokaga, ariko yakundaga kujya aza i
Kigali bagakorana imishinga y’umuziki, kuko Neg G ari umwe mu batunganya
indirimbo z’abahanzi.















