Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zahawe imidali na Loni
Inkuru y'umunsi

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zahawe imidali na Loni

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 33 min gusoma
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zahawe imidali na Loni
Sanga:
writer.umunsi.com
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zizwi nka Rwanbatt-1, zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo gushimirwa uruhare zikomeje kugira mu kubungabunga amahoro. Iyi midali itangwa nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku musirikare usoje igihe runaka mu butumwa bw’amahoro agaragaza ubwitange n’umurava mu kazi. Umuhango wo gutanga iyo midali wabereye ku cyicaro cya United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) giherereye i Tomping mu Mujyi wa Juba, Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Wari uyobowe na Maj Gen Robert Yaw Affram, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS, washimangiye ko iyo midali ari igihamya cy’ubunyamwuga n’ubwitange bugaragazwa n’abasirikare mu bihe bitoroshye. Mu ijambo rye, Maj Gen Affram yagaragaje ko umudali wa Loni atari impano itangwa bisanzwe, ahubwo ko uba warakorewe binyuze mu minsi myinshi y’akazi gakomeye, amajoro yo kurara ku burinzi ndetse no guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bihe by’amakimbirane. Yashimye kandi Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Force, ku bwo gukomeza kohereza abasirikare bafite imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo kuzuza neza inshingano zabo. Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Lt Col Paul Ndushabandi, yashimye abasirikare ayoboye ku bw’umuhate, kwihangana n’ubutwari bagaragaje mu mezi icumi bamaze mu butumwa. Yabashishikarije gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’akazi ka gisirikare, ashimangira ko uwo muhango ari indi ntambwe mu murimo wabo w’icyubahiro wo kurengera abasivili no guteza imbere amahoro. Uyu munsi waranzwe n’imyiyereko ya gisirikare igaragaza disipuline n’ubunyamwuga, ndetse n’imbyino z’umuco nyarwanda zakozwe n’abagize Rwanbatt-1 mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abitabiriye umuhango. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza hagati y’ingabo z’u Rwanda n’izindi ngabo zikora mu butumwa bwa Loni, ndetse n’ubwitange u Rwanda rukomeje kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize