Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka
Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 245 min gusoma
Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka
Sanga:
writer.umunsi.com
Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare n’ingaruka zabwo ku buzima bwa buri munsi. Iki gitaramo cyabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, cyitizwa izina “Social Media Influenza”, kikaba cyaragaragaje uruhurirane rw’urwenya, ubuhamya n’amasomo akomeye. Muri iki gitaramo, Japhet yagarutse ku buryo imbuga nkoranyambaga zigenda ziba igikoresho gikomeye mu kumenyekanisha abantu no kububakira amazina, ariko na none zikaba zishobora kuba intandaro y’ihungabana mu gihe izina umuntu aba afite ritajyanye n’imibereho ye nyayo. Yagaragaje ko hari abantu benshi baba bazwi cyane kandi bakunzwe, nyamara mu buzima busanzwe bakabaho mu bibazo bikomeye by’amikoro n’ihungabana ry’umutima. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu ngeri zinyuranye z’igihugu, barimo Abadepite, abanyamakuru, abahanzi n’abanyarwenya, ibintu byagaragaje ko cyari igikorwa gifite uburemere n’akamaro gakomeye mu ruhando rw’imyidagaduro n’ibiganiro byubaka sosiyete. Mbere y’uko Japhet ajya ku rubyiniro, igitaramo cyabanje gususurutswa n’umuhanzi Chris Hat, nyuma hakurikiraho kumwakira kwa Michael Sengazi.Akimara kugera ku rubyiniro, Japhet yahise atangira urwenya rufite ishingiro, agaragaza ubuzima bw’abantu bagira izina rikomeye ariko bakabaho mu buzima bugoye. Yifashishije ubuzima bwe, yasangije abari bitabiriye ibihe bikomeye yanyuzemo, birimo n’inkuru y’inshuti ye 5K Etienne yahuye n’indwara ikomeye mu ntangiriro za 2025, uko byamugoye kuyitabara nijoro n’uko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima. Yanagaragaje ko yaje kunezerwa no kubona Etienne akira neza, bikamwongera icyizere cyo gukomeza urugendo. Japhet yanifashishije izindi nkuru z’ubuzima bwe, zirimo uko yaguze imodoka ayikuye kuri Facebook, uko yabaye muri Nigeria, n’uko yagerageje kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru. Izi nkuru zose yazivangiyemo urwenya, ariko zigafasha gusobanukirwa ko inyuma y’ishusho abantu babona ku mbuga nkoranyambaga haba hari ubuzima bugoye butagaragara. Yagarutse kandi ku mubano we na Clapton Kibonge ndetse no ku rugendo rw’inshuti ze mu gushaka gutera imbere, bagahura n’ingorane nyinshi ariko bakihangana. Yifashishije imibare n’isesengura, yasobanuye uko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’internet ryifashe mu Rwanda no ku isi, agaragaza ko n’ubwo ritareba abantu benshi, rigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no ku buzima bw’abarikoresha, by’umwihariko abafite izina rizwi. Mu magambo ye yuzuyemo urwenya rufite isomo, Japhet yerekanye uko gukena n’igitutu cy’ubwamamare bishobora gutuma umuntu abura amahoro y’umutima, agahura n’agahinda gakabije. Yagaragaje ko hari ibihe byamugoye kugera aho yumva ashaka no guhindura izina kubera uko abantu bamwitegerezaho. Asoza igitaramo, Japhet yatangaje ko yamaze kurangiza igitabo cye yise “Social Media Influenza”, aho aganira ku mpande nziza n’ingaruka z’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’ubuzima bwo kuri internet n’ubuzima busanzwe. Yijeje abakunzi be ko igisigaye ari ugutegura uko kizashyirwa ku mugaragaro vuba. Iki gitaramo cyasojwe n’Itorero Ishyaka ry’Intore ryasusurukije abari bitabiriye, rinabatumira mu gitaramo ndangamuco giteganyijwe mu mpera z’ukwezi. Muri rusange, igitaramo cya Japhet Mazimpaka cyasize isomo rikomeye ry’uko ubwamamare budakwiriye kureberwa inyuma gusa, kuko bushobora kuba umutwaro uremereye iyo butajyanye n’ubuzima bufite umusingi uhamye n’imitekerereze iboneye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 42 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize