Jay-Z avugwaho kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwa mu nyandiko za Epstein
Imyidagaduro

Jay-Z avugwaho kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwa mu nyandiko za Epstein

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 53 min gusoma
Jay-Z avugwaho kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwa mu nyandiko za Epstein
Sanga:
writer.umunsi.com
Icyiciro gishya cy’inyandiko zijyanye na Jeffrey Epstein zisohowe kuwa 30 mutarama 2026, zigizwe n’impapuro zirenga miliyoni 3, kirimo raporo ya FBI itarajyenzurwa neza ivugamo izina ry’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya hip-hop, Jay-Z. Ibyo byateje impagarara no kwibaza byinshi ku mbuga nkoranyambaga no kugabanuka gukomeye kw’abakurikira Beyoncé ku mbuga ze. Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye izi nyandiko hashingiwe ku Itegeko rigena Umucyo ku Nyandiko za Epstein (Epstein Files Transparency Act) ryasinyweho na Perezida Trump. Iyi Minisiteri yakoze ibyo yasabwaga n’Inteko Ishinga Amategeko byo gushyira ahagaragara inyandiko zari zaragizwe ibanga zijyanye n’uyu munyemari wari warakatiwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Yaje kugwa muri gereza muri 2019 bikekwa ko yiyahuye. Mu masaha make nyuma yo gusohora izo nyandiko, imbuga nkoranyambaga nka Instagram na X hakomeje gucicikana ibitekerezo n’ibihuha, birimo ibyemeza ko Beyoncé yaba yaratakaje abamukurikira bagera kuri miliyoni 10 bitewe no kuvugwa kw’izina ry’umugabo we mu nyandiko za epistein. Gusa n’ubwo bimeze bitya, Nta kirego cyigeze gishyikirizwa Jay-Z, kandi nta n’ikimenyetso cy’uko inzego z’umutekano zaba zaratangije iperereza ryemewe ku myitwarire ye ivugwa cyangwa ku kuba yaragize aho ahurira na Epstein. Izi nyandiko zasohotse ku wa 30 Mutarama 2026 zirimo raporo ya FBI yakiriwe binyuze kuri telefoni mu kwezi kwa Nyakanga 2019. Muri iyo raporo, umuntu utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yaba yarahawe ibiyobyabwenge akajyanwa mu nzu ya Epstein muri Leta ya Florida, aho yakangukiye yisanze ari kumwe na Harvey Weinstein, umu producer umenyerewe sinema, ndetse na Jay-Z. Raporo igaragaza ko uwo muntu yakangukiye mu biganza by’abo bombi, ariko igasobanura ko ari amakuru y’ibanze ataragenzuwe neza, kandi ko raporo nk’izo zitahita zifatwa nk’ibimenyetso byemeza icyaha. Impuguke mu by’amategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abaturage basobanuye ko iyo raporo ya FBI iri kure cyane yo kuba ibisubizo by’iperereza ryemewe. Impamvu ngo ni uko izo raporo zishingira ku byo abaturage batangaza ariko ko nta bimenyetso bibishimangira biba bihari. nta buhamya bw’abandi, yewe nta n’iperereza ryimbitse riba ryagakozwe. Bitandukanye n’inyandiko ziba zifite ibimenyetso bifatika nk’urutonde rw’ingendo zakozwe mu ndege cyangwa inyandiko z’imari byagiye bikoreshwa mu bikorwa bya Epstein. kuvugwa kw’izina rya Jay-Z muri iyi raporo ntibigomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko yagize uruhare mu byaha bya Epstein.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize