
Umunyamakuru wa Mama u Rwagasabo, Jean Claude Ndayambaje, yasabye urubyiruko kwibuka ko ari bo mbaraga z’Igihugu kandi ko ari bo bagomba kucyubaka bityo ko urubyiruko rukwiriye kubaka ikizira amacakubiri ahubwo ko bakwiriye kubaka Igihugu cy’ubumwe n’Ubudaheranwa mu Banyarwanda bose.
Jean Claude kandi yasabye urubyiruko rwose aho ruva
rukagera , guhaguruka rukarwanya abantu bayipfobya aho bava bakagera.
Aganira na Umunsi.com yagize ati:”Rubyiruko bana b’u Rwanda nitwe mbaraga z’Igihugu , nitwe dukwiriye gukomeza kubaka iki Gihugu, rero dukwiye kubaka igihugu kizira amacakubiri, tugaharanira kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.
Yakomeje agira ati:”Muhaguruke, duhangane n’abahakana
ndetse bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bifashishije imbuga nkoranyambaga”.
Nk’uko Jean Claude Ndayambaje yabigarutseho, mu bihe byo kwibuka Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994 bimara iminsi 7 y'icyumweru cya mbere ndetse n’iminsi 100 ikomeza kubera ibikorwa byo kwibuka , urubyiruko ruba rusabwa kwitabira
ibiganiro nk’uko byagarutsweho na Umuganwa Marie Chantal umuyobozi Wungirije Ushinzwe
imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro.
Mu magambo ye yabwiye umunsi.com ati:”Ndashishikariza
urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994, bibera hirya no hino no gusura inzibutso bakamenya amateka ya
Jenoside yakorewe abatutsi”.
Iyo urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rubasha kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse bakanasobanukirwa byinshi biruseho.















