Juno Kizigenza yagaragaje ko yiteguye kureka izina rya Rutwitsi
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yagaragaje ko yiteguye kureka izina rya Rutwitsi

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 73 min gusoma
Juno Kizigenza yagaragaje ko yiteguye kureka izina rya Rutwitsi
Sanga:
writer.umunsi.com
Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso byo kuba yemeye kureka rimwe mu mazina ye yakoreshaga mu muziki we ariryo rya Rutwitsi, nk’uko yabisabwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène. Muri videwo y'amasegonda umunani yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaraga asa n’uri muri sitidiyo ari gukora ku mazina mashyashya azaza akoresha mu muziki hatarimo izina rya Rutwitsi. Uyu muhanzi w’icyamamare yarengejeho amagambo agira ati “we good now?” aho yabazaga abamukurikira uko bumva ikirango agiye kuzaza akoresha uko kimeze. [caption id="attachment_45257" align="alignnone" width="799"] Videwo Juno Kizigenza yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram[/caption] Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando, yaganiriye n’ikinyamakuru INYARWANDA maze yemeza koko ko Juno Kizigenza akimara kumva ubusabe bwa Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, atazuyaje ndetse ko ibihangano bye byose bizaza bisohoka bitazongera kugaragaramo izina Rutwitsi. Mu minsi ishize, ubwo yari mu kiganiro n’abasenateri kivuga ku bipimo by’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe hanze muri 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje ko muri iyi minsi urubyiruko rukunze gukoresha ijambo “gutwika” nk’igihe rushaka kuvuga ibirori runaka byagenze neza, cyangwa ko igikorwa runaka cyaranzwe n’ibyishimo byo hejuru. Minisitiri Bizimana yavuze ko iri jambo ryakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda, ku buryo urubyiruko rukwiriye kuryirinda. Ati: “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica, ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.” Nyuma ni bwo yabajijwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter niba umuhanzi wiyita iryo zina na we akwiye kuricikaho, maze Minisitiri amusubiza agira ati: “Nabiveho rwose, ahindure izina.” [caption id="attachment_45258" align="alignnone" width="932"] Ubwo umwe mu bakoresha X yabazaga Minisitiri niba Umuhanzi ukoresha iryo zina akwiye kuricikaho[/caption] Ubundi ni kenshi usanga mu muziki umuhanzi ahobora kugira amazina menshi akoresha. Ibi ahanini biterwa n’injyana aririmbamo, gushaka kugaragara bitandukanye na bagenzi be ndetse no kugaragariza abakunzi be ubuhanga bwe mu muziki we.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 43 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize