Karongi – Rugabano: Babangamiwe no kuba umuhanda ubageza kwa muganga udakoze
Imyidagaduro

Karongi – Rugabano: Babangamiwe no kuba umuhanda ubageza kwa muganga udakoze

Admin User2026 Mata 57 min gusoma
Karongi – Rugabano: Babangamiwe no kuba umuhanda ubageza kwa muganga udakoze
Sanga:
writer.umunsi.com
IMG_20250801_130113_105-1-scaled.jpg

Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano bavuga ko kuba umuhanda wa Gasenyi udakoze bituma babangamirwa n’ingendo by’umwihariko kubagana Ivuriro rya Gasenyi.

 

Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’izuba umuhanda uba wuzuyemo umukungugu mwinshi naho mu gihe cy’imvura ukanyerera cyane byagera no mu mikingo n’ibinogo birimo bikaba ikibazo ku binyabiziga.

 

Uwo twahaye izina rya Kamali usanzwe agenda muri uwo muhanda yagize ati:”Turasaba ko uyu muhanda wakorwa , ahari ibinogo bigakurwamo ndetse byaba byiza bakadufasha gushyiramo umucanga utazana ivumbi ryinshi kuko iyo ari mu gihe cy’izuba ribangama byagera no mu mvura ukanyerera n’icyondo ki kaba cyinshi ibinyabiziga bikabangamirwa”.

 

Undi yagize ati:”Ubundi muri Rugabano hakabaye Umujyi kuko hari uruganda rw’icyayi, hari amashuri ya Rugabano hari Ivuriro n’ibindi ariko uyu muhanda ni mubi. Utuma imodoka zitagenda neza kubera imikuku irimo noneho byagera mu gihe cy’imvura bikaba akarusho”.

 

Uwo twahawe izina rya Karima yagaragaje ko kuba uwo muhanda umeze gutyo bituma ibiciro bizamuka by’umwihariko kuri moto na we agasaba ko uwo bafashwa ugakorwa.

 

Yagize ati:”Ibiciro by’indgendo birazamuka kubera uburyo umuhanda umeze, aho bakaguciye 500 RWF baguca 1000 RWF. Ku muturage uri aha, aba agorwa cyane pe. Ni umuhanda n’ubuyobozi bunyuramo barawuzi. Turasaba ko wakorwa”.

 


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Ngendahimana Jean Damascene yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyo kwangirika k’uwo muhanda bakizi ndetse ko bagiye gushyira imbere ibikorwa by’umuganda biwusana mu rwego rwo gufasha abawugenda gusa yizeza abaturage ko mu Kwezi gutaha uzaba umeze neza.

 

Yagize ati”Gahunda yo gukora uwo muhanda irahari kandi mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo, tugiye gushyira imbere imiganda izajya isiba ahantu hameze nabi ku buryo abantu bagenda. Abaturage twabasezeranya ko mu Kwezi kwa Nzeri tuzakora imiganda hanyuma ibindi bizajya bigenda bikorwa uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka”.

 

Umuhanda abaturage bifuza ko ukorwa uri hagati y’ibirometero 6 na 18, by’umwihariko umuhanda wa Rugabano Gasenyi ho mu Karere ka Karongi  mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize