
Umuhanzi Kenny Sol yasabye urubyiruko n’abandi Banyarwanda kurwanya no kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ari amateka akwiye kwigwaho kugira ngo atazongera ukundi.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yatanze ubutumwa bwihariye mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kenny Sol yavuze ko Jenoside yasize ibikomere bikomeye mu mitima ya benshi, anagaragaza ko ari isomo rikomeye ryerekana ingaruka z’urwango n’ivangura.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntitugomba kuyifata nk’amateka ya kera cyangwa nk’umugani, ahubwo ibe urumuri rutuyobora mu rukundo no mu kurwanya abapfobya amateka yacu.”
Yakomeje asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Ati: “Nk’urubyiruko tugomba guhagurukira hamwe tukamagana abapfobya Jenoside no kurwanya amacakubiri, tukubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo mbi.”
Kenny Sol yasoje asaba abantu bose kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, agaragaza ko ari byo shingiro ry’amahoro arambye n’iterambere ry’igihugu.

















