
Umuhanzi wo mu Gihugu cya Uganda Jose Chameleone wamamaye muri muzika ya Afurika no hanze yayo, yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram).
Umuhanzi wo mu Gihugu cya Uganda Jose Chameleone
wamamaye muri muzika ya Afurika no hanze yayo, yifatanyije n’u Rwanda mu
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa yanyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram).
Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina
rikomeye muri muzika dore ko anafite ibindi bikorwa bifite aho bihuriye na
muzika. Ku wa 07 Mata 2026 nibwo yanyuze ku mbuga ze ahasiga ubutumwa bwo kwifatanya
n’abanyarwanda ndetse n’Inshuti z’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 yasize itwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse
ari na byo yagarutseho.
Chameleone, yavuze ko aha agaciro akanashima imbaraga n’Ubudaheranwa
by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe abatutsi mu 1994. Ubwo
butumwa bugaragaza ko Jose atibagiwe ububabare u Rwanda rwanyuzemo dore ko
yanavuze ko ari kumwe n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka aho hibukwa
abarenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si igikorwa
cy’Abanyarwanda gusa ahubwo ni inshingano y’Isi yose cyane cyane abahanzi n’ibyamamare
nk’abafite ijwi rigera kure mu gihe gito.
Ubwo butumwa bwa Jose Chameleone kandi bushimangira imbaraga
n’akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi nk’uburyo bwo kurwanya gukumira
ko yazongera ukundi hubakwa ahazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge.
Igikorwa cyo kwibuka cyatangiye ku wa 07 Mata 2026 kikaba
kimara iminsi 100 hibukwa inzirakarengane zazize uko zavutse.

















