Miss Keesha yabujije abakobwa kuryamana n’abashobora kubatambamo ibitambo i kuzimu
Imyidagaduro

Miss Keesha yabujije abakobwa kuryamana n’abashobora kubatambamo ibitambo i kuzimu

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 63 min gusoma
Miss Keesha yabujije abakobwa kuryamana n’abashobora kubatambamo ibitambo i kuzimu
Sanga:
writer.umunsi.com

Miss Popularity wa 2021, Kayirebwa Marie Paul uzwi ku izina rya Keesha, yagiriye inama abakobwa bagenzi be yo kwirinda kwishinga amafaranga kugira ngo baryamane n’abagabo bo mu bihugu bya Ghana na Nigeria, kuko ngo abenshi muri bo baba bashaka abantu bo kubatambamo ibitambo i kuzimu.
Mu kiganiro yagiranye na Sabin kuri Isimbi TV, yagarutse kuri uyu muco umaze kumenyerwa n’abagabo benshi bo muri Ghana na Nigeria, baza mu Rwanda bashaka abakobwa bo kubatambamo ibitambo kugira ngo bagere ku ntego zabo. Ubwo yabazwaga uko abona ubuzima bw’imitekerereze y’abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Miss Keesha yasubije ko butameze neza na mba, kuko harimo ibishuko byinshi.

Yavuze ko kumenyekana akenshi bituma umuntu ashaka kugera ku rwego atarageraho, akifuza ibintu adafitiye ubushobozi. Yakomeje avuga ko ari ho abakobwa batangira guhura n’ibishuko, kuko hari benshi baba babereka ko bashobora kubaha ibyo batigeze babona. Yagize ati: “Ni ho hahandi ugwa mu bishuko.

Nkumwana w’umukobwa, ntubura abantu baza kugushuka. Bakagushuka ukagwa muri ibyo bintu kubera ko baguhaye amafaranga y’intica ntikize ataguhindurira ubuzima. Iyo utabashije kubigeraho, uriheba, ukigunga.

” Yakomeje abazwa uko we yashoboye guhangana n’ubusabe bw’abagabo benshi bamushukaga bifuza kumuha ibyo akeneye kandi adafite. Yavuze ko we abibonamo agasuzuguro, kandi ko adakunda abantu bashaka kumwereka ko uko abayeho ari bo abikesha, cyane cyane abifashisha amafaranga bafite bakamushakaho inyungu zabo. Aha ni ho yahise atanga urugero rw’abantu bava mu bihugu nka Nigeria na Ghana.

Yagize ati: “Abantu hari igihe ugerageza kubakangura ukabona batifuza gukanguka. Ariko reka mbabwize ukuri: hariya hantu haba uburozi cyane. Umugabo ajya ku mupfumu runaka bakamutegeka ko azaryamana n’umukobwa batamwemerera mu gihugu cye.

Hanyuma akazenguruka kuri Instagram akakwandikira DM, akakubwira ko agiye kukohereza ibihumbi bine by’amadolari, ko nugerayo azongera akaguha andi. Ese wumva ayo mafaranga yose ari impuhwe yakugiriye? ” Yakomeje avuga ko ayo mafaranga aguhaye akagutambamo igitambo, we ayabona byikubye inshuro nyinshi cyane.

Miss Keesha yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kugira imbaraga zo gucika iyo mitego, bisaba discipline (kwigengesera). Yavuze ko guhuza ubukene no kunyurwa bigorana, ariko ko ingaruka ziba nyinshi cyane iyo umuntu atabashije kubyihanganira. [caption id="attachment_45172" align="alignnone" width="1174"] Miss Keesha wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021[/caption] [caption id="attachment_45174" align="alignnone" width="1171"] Miss Keesha wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize