Miss Naomie yabwiwe amagambo asize umunyu n'umugabo we ku isabukuru ye
Imyidagaduro

Miss Naomie yabwiwe amagambo asize umunyu n'umugabo we ku isabukuru ye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 64 min gusoma
Miss Naomie yabwiwe amagambo asize umunyu n'umugabo we ku isabukuru ye
Sanga:
writer.umunsi.com

Michael Tesfay yizihije isabukuru y'umugore we Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, amugenera ubutumwa bwuje urukundo n’ishimwe, ndetse agaragaza ko kubana na we ari yo mpano ikomeye yagize mu buzima bwe. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 05 Mutarama, Michael Tesfay yanditse ati: “Isabukuru nziza ku mugore wanjye n’inshuti yanjye magara. Ubuzima mbanamo na we bwabaye impano ikomeye, bwuzuye ibyishimo, amahoro, gukura no gukundana".

Yunzemo ati: "Uyu mwaka ushize ni wo nishimyemo cyane mu buzima bwanjye, kuko mbasha kugendana na we buri munsi. Ndashimira Imana ku bw’ibyishimo dukomeje kubaka twembi, umunsi ku wundi. ” Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2024, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 29 Ukuboza 2024, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Noble Family Church uyoborwa na Apotre Mignonne Kabera. Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana mu 2022. Nyuma y’imyaka ibiri ni ukuvuga muri Mutarama 2024 Miss Naomie yambitswe impeta y’urukundo na Tesfay.

Miss Naomie yavuze ko tariki ya 27 Ukuboza izahora ari umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, kuko ari bwo bafashe icyemezo cyo guhuza ubuzima bwabo burundu, babigambiriye kandi babyiyemeje byuzuye. Asubira mu mateka y’urukundo rwabo, Naomie yavuze ko yahuye bwa mbere na Michael tariki ya 29 Ukuboza 2021, umunsi avuga ko wabaye umwe mu bihe byiza cyane yagize mu buzima bwe. Yongeyeho ko n’ubwo yumvaga urwo rukundo rushobora kuba urw’igihe gito, imyaka itanu ishize rukomeje gukura no gukomera uko iminsi igenda ishira.

Miss Naomie yanagaragaje ko mbere yo guhura na Michael yari yarasenze Imana ayisaba umuntu uzamukunda mu buryo budasanzwe, budashobora gusobanurwa n’amagambo. Avuga ko Imana yamusubije vuba imuha Michael, atari nk’umugabo gusa, ahubwo nk’umuntu “wuzuye”, umushyigikira byimazeyo, umuha agaciro, kandi umwibutsa inzozi ze akamuha imbaraga zo kuzikurikirana. Umwaka wa 2025 wabaye uw'amateka ku Naomie na Michael kuko ari bwo Miss Naomie yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere “More Than A Crown” kigaruka ku buzima bwe kuva akiri umwana — urugendo rwe mu muryango, uburyo yahanganye n’igitutu cyo kuba icyamamare, n’uko yisanze mu cyizere mu buzima bwe bwite.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abo mu muryango we, abaguze iki gitabo mbere, abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Ethiopia n’abandi bari bafite inyota yo kumva iki gitabo. Iki gitabo “More Than A Crown” (Birenze Ikamba) gifite Paji 184, kigaragaza ubuzima bwa Miss Naomie mu buryo butaryarya: kuva ku mwangavu w’i Kigali wahagaritse ijwi ku rubyiniro rwa mbere, umukobwa wabonye umuryango we urembejwe n’agahinda gakomeye (depression), kugeza ku mugore mushya wiga kubana hagati y’urukundo rw’abantu no gukira ibikomere mu buzima bwe bwite.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize