‘Miss Populaire’ w’Burundi yambuwe ikamba
Imyidagaduro

‘Miss Populaire’ w’Burundi yambuwe ikamba

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 190 byayeho5 min gusoma
‘Miss Populaire’ w’Burundi yambuwe ikamba
Sanga:

Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko Mugisha Monica Celeste wari waratowe nka “Miss Populaire”, umukobwa wakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yambuwe iryo kamba guhera ku wa mbere.

Kompanyi INGO S.A itegura iri rushanwa yavuze mu itangazo ryasohowe nijoro ko Mugisha yakoze ingendo zijya mu mahanga atabimenyesheje ubuyobozi bw’irushanwa, kandi ko bagerageje kumushaka ngo batange ibisobanuro ariko ntabasubize.

Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste nta cyo aratangaza ku byatangajwe n’iyi kompanyi, nyamara yari ifitanye amasezerano y’imikoranire n’abakobwa batsinze irushanwa rya Miss Burundi.

INGO S.A yatangaje ko kuva ubu Mugisha atemerewe gukomeza gukoresha ikamba rya “Miss Populaire” ndetse n’ibirango bifitanye isano n’iryo rushanwa ku mbuga cyangwa mu bikorwa ibyo ari byo byose.

Iyo kompanyi yanavuze ko umuntu wese uzakomeza gukoresha iryo kamba cyangwa ibirango by’irushanwa mu buryo butemewe ashobora gufatwa nk’uwiyitiriye ibintu bitamureba kandi agakurikiranywa n’amategeko.

Mugisha Monica Celeste yari yatowe muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma aza kujya muri Sweden mu bikorwa byo kumurika no guteza imbere umuco w’u Burundi mbere yo kugaruka iwabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’iterambere mu Burundi, harimo n’umushinga we ujyanye n’ubucuruzi bw’ikawa.

Inkuru zerekeye