Niyitegeka ‘Papa Sava’ agiye kumurika filime ye irangira yise ‘What a Day’
Imyidagaduro

Niyitegeka ‘Papa Sava’ agiye kumurika filime ye irangira yise ‘What a Day’

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 165 min gusoma
Niyitegeka ‘Papa Sava’ agiye kumurika filime ye irangira yise ‘What a Day’
Sanga:
writer.umunsi.com
Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Papa Sava cyangwa Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda. Nyuma y’imyaka myinshi amaze mu buhanzi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika filime ye ya mbere irangira yise What a Day. Iyi filime ni intambwe nshya n’idasanzwe mu rugendo rwe rwa sinema, igaragaza aho ageze nk’umuhanzi n’umuyobozi w’inkuru zifite umwihariko. Papa Sava yabitangaje mu kiganiro cyabereye mu gitaramo Gen-Z Comedy, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village. Muri icyo kiganiro, yasobanuye ko imyaka amaze mu buhanzi ihura n’igihe Cinema nyarwanda imaze itangiye kugenda igaragara, kuko amaze imyaka irenga 30 akora muri uru ruganda. Yagaragaje ko nubwo hari impinduka nyinshi zabaye, Cinema nyarwanda imaze gukura kandi ikaba iri mu nzira y’iterambere ryihuse ugereranyije n’igihe yatangiriraga. Yavuze ko filime What a Day izamurikwa ku mugaragaro ku itariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori bizabera muri Mundi Center, aho abazayitabira bazinjira ari uko baguze amatike. Iyi tariki ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari na bwo azaba yizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi. Ku bwe, iyi filime ayifata nk’intambwe ikomeye, kuko ari yo ya mbere akozemo filime irangira kuva yatangira gukina. [caption id="attachment_44387" align="alignnone" width="1173"] Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Papa Sava cyangwa Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda. Nyuma y’imyaka myinshi amaze mu buhanzi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika filime ye ya mbere irangira yise What a Day.[/caption] Filime What a Day ifite iminota 128, ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi ikagira umwihariko wo gukurikira ubuzima bw’umuntu umwe mu gihe cy’umunsi umwe. Uyu mushinga wihariye utandukanye n’izindi filime nyinshi zisanzwe zikorwa mu Rwanda, akavuga ko yashakaga gutanga inkuru itandukanye kandi yegereye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu. Mu gihe yitegura kumurika iyi filime, Papa Sava yanagarutse ku rugendo rwe rurerure muri sinema, anishimira aho filime ye y’uruhererekane Papa Sava igeze, kuko imaze kurenga Episode zirenga igihumbi kandi ikomeje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yashimiye kandi amahirwe urubyiruko ruri kubona muri iki gihe, aho hari amashuri ya sinema, inkunga za Leta n’ubushake bwo guteza imbere uru ruganda, ibintu atigeze abona mu gihe we yatangiriraga. Papa Sava yatangiye kumenyekana cyane binyuze muri filime Zirara Zishya, yamubereye intangiriro ikomeye yo kwamamara no gufatwa nk’umukinnyi ushoboye. Nyuma yaho, yagiye azamuka gahoro gahoro, yigarurira imitima ya benshi kubera uruhare yakinnye rw’umubyeyi w’umunyakuri, ugaragaza umuco n’indangagaciro nyarwanda. Iyi shusho yatumye afatwa nk’umubyeyi wa Cinema nyarwanda mu mitima ya benshi. Mu myaka isaga 30 amaze mu buhanzi, Papa Sava yabaye umuhamya w’amateka ya Cinema nyarwanda, ayibonamo igitangira mu bihe bigoye, ikazamuka igenda ihinduka, kugeza uyu munsi ifite icyerekezo cy’ejo hazaza. Inkuru ye ni isomo rikomeye ry’uko sinema ari urugendo rurerure rusaba kwihangana, gukunda ibyo ukora no kwizera impinduka nziza. Filime What a Day ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwe rugikomeje, kandi ko afite byinshi agifite byo gutanga ku Cinema nyarwanda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminota 58 zashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize