Police FC isezerera Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma
Imyidagaduro

Police FC isezerera Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 294 min gusoma
Police FC isezerera Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya Police FC yatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri (½) cy’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, witabiriwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru.
Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino yagaruye mu kibuga Abedi Bigirimana wari umaze igihe adakina kubera imvune. Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu bwitonde, ahanini akinishiriza hagati mu kibuga, nta na rimwe hagaragaramo uburyo bwinshi bw’ibitego mu minota ya mbere. Ku munota wa 18, Police FC yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu, ubwo rutahizamu Ani Elijah yacaga ba myugariro ba Rayon Sports agatera umupira mu izamu. Icyakora, umunyezamu Kwizera Olivier yari yahagurutse neza arawukuzamo, akiza ikipe ye igitego cyari cyabazwe. Nyuma y’aho, Police FC yakomeje kwiharira umupira cyane cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, igerageza gushaka igitego ariko ikagorwa no gutsinda. Rayon Sports na yo ntiyabashije gushyiraho igitutu gihagije imbere y’izamu rya Police FC, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, Police FC yakomeje kwigaragaza nk’ikipe ishaka intsinzi. Habonetse coup franc nziza yatewe na Ishimwe Christian hafi y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho na Kwizera Olivier ujya muri koruneri. Ibi byerekanye igitutu Police FC yari ikomeje gushyira kuri Rayon Sports. Ku munota wa 65, Police FC yabonye penaliti nyuma y’uko umupira ukorewe mu rubuga rw’amahina na Emery Bayisenge wa Rayon Sports. Penaliti yinjijwe neza na Byiringiro Lague, atsindira ikipe ya Polisi igitego cyonyine cyabonetse muri uwo mukino. Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yahinduye imikinire itangira gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 74, Ben Aziz Dao yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko Ndikumana Asman ananirwa kuwugeraho, umupira urarenga. Mu minota icumi ya nyuma, Rayon Sports yagerageje ibishoboka byose, ibona koruneri ebyiri zikurikiranye, ariko ubwugarizi bwa Police FC bwakomeje guhagarara neza, burinda izamu ryayo kugeza ku isifuro ya nyuma. Umukino warangiye Police FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, biyihesha kujya ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari, aho izahurira na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026. Iyi izaba ari inshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe ya Police FC na APR FC ahuriye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ibintu byerekana ihangana rikomeje hagati y’izi kipe zikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize