
Mc Hero Rwanda usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star
akaba n’Umuyobozi wa Radiyo Ivugira muri Gare ya Muhanga, yagiriye inama abantu
bose bakora ibikorwa bidafite aho bihuriye no kwibuka Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994 kandi ari cyo gihe turimo kubihagarika agaragaza ko biba
bitesha agaciro bikanambura icyubahiro abazize uko bapfuye.
Mc Hero yavuze ko mu gihe cyo kwibuka aba ari cyo gihe
cyo gutuza, kuzirikana amateka yacu no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka ko ataba ari iyihe cyo gukora ibishimisha.
Mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com , Mc Hero yagize
ati:”Iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka ni umwanya wo kumanira no guha icyubahiro
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 199. Ni gihe cyo gutuza ,
kuzirikana amateka yacu no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka”.
Yakomeje agira ati:”
Muri ibi bihe, twirinde ibikorwa byose bidafitanye isano no kwibuka, dushyire imbere icyubahiro n’agaciro by’abacu twabuze. Birandeba , birakureba, biratureba ”.
Mc Hero Rwanda ni umwe banyamakuru babimazemo igihe
udahwema gutambutsa ubutumwa bwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu
gutanga butumwa bwe mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.















