
Abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Harmonize ndetse n’itsinda rya Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije ifoto ya Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yafashwe mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka wabaye ku wa 7 Mata 2026.
Yifashishije hashtag ya #Kwibuka32, agaragaza ko ari kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, kuzirikana amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande, itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, rigizwe na Radio na Weasel, na ryo ryatanze ubutumwa bwuje ihumure n’icyubahiro.
Bagize bati: “Turibuka duha n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe n’ubudacogora.”
Ubutumwa bw’aba bahanzi bugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano y’Abanyarwanda gusa, ahubwo ari ubutumwa mpuzamahanga bwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira ubumwe bw’abantu bose.
Ni igikorwa gikomeje kugaragaramo ubufatanye bw’ibyamamare byo mu karere no ku Isi, bikoresha ijwi n’ubwamamare bifite mu gusigasira amateka no gukangurira amahoro n’ubumwe.

Umuhanzi Harmonize.
Mu kiganiro cyabaye ku wa 7 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gukomeza kwibutsa amahanga inshingano zo kuyikumira, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.
Yagaragaje ko hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko Jenoside iri gutegurwa mbere ya 1994, ariko ntibyitabweho uko bikwiye.
Ati: “Umugambi wa Jenoside waturukaga kuri Perezida Juvénal Habyarimana ubwe kandi byatangiranye n’ubutegetsi bwe.”
Yakomeje avuga ko nubwo amahanga yari afite amakuru, habayeho kubura ubushake bwa politiki bwo kuyikumira.
Ati: “Ibihugu binyamuryango byatsimbaraye ku kubura ubushake bwa politiki no kwanga nkana gukora ibyagombaga gukorwa mu kuyikumira no kuyihagarika.”
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje mu Rwanda no ku Isi hose, bigamije kuzirikana amateka no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
















