Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze
Imyidagaduro

Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 45 min gusoma
Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, haburanishijwe urubanza rw'ubujurire bwatanzwe na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick nyuma yo kutishimira imyanzuro y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Nkuko tubikesha INYARWANDA, Ku isaha ya saa ine, ni bwo umucamanza yatangiye guhamagara abagiye kuburana ariko mu gusoma amazina asiga Barafinda Ssekikubo Fred. Umucamanza yabajije abahamagawe imbere niba biteguye kuburana hanyuma nabo bemeza ko biteguye gusa Nizeyimana Didier niwe wari ufite umwunganizi gusa.

Icyaha bacyekwaho, ni ugutangaza amakuru y'ibihuha akaba ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwabareze mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Uru rukiko rwaje gusanga hari impamvu zikomeye zo kuba bafungwa by'agateganyo ubushinjacyaha bukaba bwakomeza gukora iperereza. Tumukunde yavuze ko impamvu zo kujurira ari uko atigeze yishimira icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kubera ko yagaragaje imbogamizi z'umuryango aho ari we uwutunze.

Yavuze ko mama we afite ikibazo cyo mu mutwe cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo akaba asaba ko yasohoka akajya gukomeza kwita ku muryango, agakurikiranwa ari hanze. Mazimpaka Patrick we yavuze ko impamvu yo kujurira ari uko afite ubumuga bw'uruhu ndetse ko aho ari muri gereza hamugoye cyane. Impamvu ya kabiri ni uko afite umugore n'umwana yitaho ndetse n'umuryango we avukamo muri rusange.

Nkeramihigo Japhet avuga ko impamvu yo kujurira ari uko ibyo yagaragaje mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rutabihaye agaciro. Nawe avuga ko afite umugore utwite wenda kubyara bityo akaba asaba ko yakurikiranwa ari hanze. Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, yavuze ko atanyuzwe n'umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aho bashobora kuba barirengagije ko ari umwere.

Avuga ko hari impamvu 5 ariko avugamo ebyiri. Yaje mu Rwanda nk'umushoramari, afungura channel, ashyiraho n'abakozi ndetse n'ushinzwe kugenzura ibikorwa byayo. Ati: "Nakoze business ntari mfiteho ubumenyi bwinshi.

Iyo company yanjye yatangiye ikora neza pe. " Avuga ko Saneza TV na Sana TV ni iza business ntabwo ajya azikurikirana icyo yamenyaga ni ibyinjjye n'ibyasohotse. Avuga ko amashusho baregwa uyu munsi yafashwe ari muri Amerika kandi ko amasaha yo mu Rwanda no muri Amerika atandukanye kandi ko aba akora akazi ko gutwara amakamyo.

Akimenya ko aya mashusho yagiye kuri YouTube channel ze, yaramubabaje hanyuma ahita ayakuraho atitaye ku byayatanzweho. Impamvu ya kabiri, Muchoma avuga ko aza mu Rwanda inshuro ebyiri buri mwaka. Iyo aza kuba hari icyo yicyekaho, ntabwo yari kwifata akagaruka mu Rwanda kandi yarahakoreye icyaha.

Avuga ko afite umuryango, business yakoraga bityo akaba asaba ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze. "Niyemeje ko igihe cyose ubutabera bwankenera, nzaba mpari, aho nkorera harazwi. Mu by'ukuri, ndi umuntu ufitiye Igihugu akamaro.

" Umwuganizi wunganiraga Muchoma, yavuze ko urubanza bajuririra ari uko basabye ko urukiko rwareba ku itegeko riha ububasha umucamanza iyo abona ibikorwa bidahuye n'inyito icyaha cyahawe. Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro twari rwafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo Muchoma kubera ko afite imiyoboro ya YouTube Channels kandi bakaba basanga kugira iyo miyoboro bitagize impamvu ikomeye. Uyu mwunganizi avuga ko nta handi hantu hadasanzwe ho gukora iperereza kuko ari ibintu bihari bityo Nizeyimana Didier akaba ntaho azahurira n'iryo perereza.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bashingiye ku ngingo ya 66 y'igitabo cy'imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha aho bagaragaza ko icyaha bacyekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka 2. Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro nta nenge bakibonaho bityo bagasaba urukiko ko cyagumaho. Mazimpaka Patrick we yongeyeho ko indi mpamvu bashingiraho bamurekura ari uko icyaha ari gatozi.

Ati: "Uwatangaje ibyo bintu, niwe wakabihaniwe kuko njye nari moderator nta jambo na rimwe ryavuye mu kamwa kanjye mvuga nabi Igihugu. " Avuga ko we yatumiraga umuntu akamuganiriza ariko nyuma hakabaho gutunganya ikiganiro no kugishyira kuri iyo miyoboro, akaba atari abifiteho ubushobozi. Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho, yavuze ko yakoraga ako kazi ariko ari n'umwarimu wigishaga gufata amashusho.

Avuga ko igitangazamakuru atari icye bityo we yafataga ibyo bamusabye hanyuma akabitanga. Uyu mugabo yigishaga mu karere ka Kamonyi ku ishuri rya Kayenzi Spring College. Muchoma nawe yongeyeho ko afatwa yahamagawe, yubahiriza isaha yahawe, arategereza bityo iyo aza kuba yarashakaga gutoroka atari kujyayo.

Avuga ko nawe yababajwe n'icyasha imiyoboro ye yagize kuko zafunguriwe imyidagaduro atamenye uko zaje kujya muri politike. Nyuma y'uko aba bombi baburanye, abitabiriye urubanza bategereje ko Barafinda Ssekikubo Fred ahamagarwa nawe akaburana ariko umucamanza avuga ko iburanisha rirangiye ndetse ahita asohoka mu cyumba cy'iburanisha. Icyemezo cy'urukiko kizasomwa tariki ya 09 Werurwe 2026 saa Cyenda z'amanywa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize